Umunyamategeko w’umushoramari Edouard Mwangachuchu ufite ibirombe muri teritwari ya Masisi, Me Thomas Gamakolo Mputu, yamenyesheje urukiko rukuru rwa gisirikare ko Leta yakoze ikosa, imuha intwaro z’intambara, aho kuba iz’ubwirinzi.
Me Gamakolo yasobanuye ko Mwangachuchu yahawe izi ntwaro, hashingiwe ku ruhushya yahawe na Richard Muyej Mangez wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’imbere.
Ariko abashinjacyaha n’abacamanza bo bagaragaje ko Minisitiri w’umutekano w’imbere adafite ububasha bwo gutanga intwaro nk’izo Mwangachuchu yahawe, ko ahubwo Umukuru w’Igihugu wenyine ari we ubufite. Ibi byanashimangiwe n’abahanga bitabajwe ngo bagaragaze ukuri.
Uyu munyamategeko, muri iri buranisha ryabaye ku wa 2 Kamena, yasobanuye ko iryo kosa atari irya Mwangachuchu ku buryo yarizira. Ati: “Umukiriya wacu nta ruhare yagize mu ikosa ry’ubuyobozi. Yasabye intwaro z’ubwirinzi. Hano, abatekinisiye ba Minisiteri bagaragaje ko yahawe iz’intambara. Rero bagomba kuza hano, bagasobanura impamvu. Ntabwo umukiriya wacu yaryozwa ikosa ry’ubuyobozi.”
Mwangachuchu afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, iherereye i Kinshasa. Kuri uyu wa 6 Kamena, harasomwa umwanzuro ku ifungwa rye cyangwa ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’aho agaragaje ko arembye, akeneye kujya kwivuza.
1 Ibitekerezo
Claudine Nyakeza Kuwa 05/06/23
Ikibazo gikomereye uriya mudepite kurusha ibindi ntabwo ari icy’intwaro. Ikibazo kiremereye ni icy’abapolisi 80 hatazwi aho bakomoka n’ukuntu binjiye mu gipolisi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo