Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aritegura kurushinga na Claudine Mahoro wahoze akorera Radio/TV10.
Mwanafunzi asanzwe ari umwe mu banyamakuru b’igikikuundiro kinshi, by’umwihariko mu kiganiro ‘Wari uzi ko?’ asanzwe akora. Akunzwe kandi mu kuvuga amakuru kuri radiyo Rwanda.
Amakuru ari ho avuga ko Mwanafunzi azasaba akanakwa Mahoro ku wa 01 Nyakanga 2023, mbere y’uko bombi basezerana imbere y’Imana.
Urwandiko rw’ubutumire aba bombi bamaze gusohora rwerekana ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bw’ahitwa Musée Ethnographique mu mujyi wa Huye, mu gihe uwo gusezerana imbere y’Imana uzabera muuri Cathédrale ya Butare.
Kwiyakira nanone bizabera mu busitani bwa Musée Ethnographique.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo