Nyirakabera Elizabeth wo mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, arasaba kurenganurwa nyuma yo kunyagwa n’abahungu be inzu ebyiri zakabaye zimutunga.
Uyu mukecuru w’imyaka 89 unasanzwe afite ubumuga (bamusunika mu kagare) avuga ko ikibazo afite cyatangiye mu myaka hafi ibiri ishize, ubwo hubakwaga umwe mu mihanda ya kaburimbo mishya iri mu mujyi wa Musanze.
Bijyanye n’uko aho yari atuye hagombaga kunyuzwa umuhanda uva hafi ya gare ya Musanze ukagera ahazwi nko ku Kabaya, byabaye ngombwa ko leta imuha ingurane ngo yimuke.
Nyirakabera yabwiye BWIZA ko Frw miliyoni 11 ari yo leta yabariye umutungo we ndetse iza no kuyamwishyura.
Bijyanye no kuba nyuma yo gusenyerwa uyu mukecuru nta nzu yo kubamo yari afite, byabaye ngombwa ko umwe mu bahungu be witwa Rukundo Céléstin amutwara, bajya kubana aho yabaga.
Nyirakabera avuga ko uyu mugabo ari na we wafashe amafaranga y’ingurane yari yahawe.
Umukwe w’uyu mukecuru witwa Mbonyitora Céléstin, yasobanuriye BWIZA ko nyuma y’uko nyirabukwe yari amaze kugera kwa Rukundo yananiranwe n’umukazana we, biba ngombwa ko bahitamo kuhamuvana bamujyana iwe.
Yagize ati: "Umukazana we yajyaga amucyurira birangira anavunitse mu ivi, gusa kubera ko yari ashaje abaganga batubwiye ko adashobora gukira, birangira duhisemo kumugurira akagare ka Frw 400,000".
Amafaranga ya Nyirakabera abahungu be bamwubakiyemo amazu, barayamunyaga
BWIZA yabwiwe ko muri Frw miliyoni 11 umukecuru Nyirakabera yubakiwe, Rukundo n’umuvandimwe we witwa Ngirabatware Olivier bamwubakiyemo inzu ebyiri zo kujya akodesha kugira ngo abone ibimutunga.
Iki gitangazamakuru cyamenye ko imwe muri izi nzu ikodeshwa Frw 30,000 ku kwezi na ho indi igakodeshwa Frw 40,000.
Nyirakabera avuga ko abahungu be bombi bamaze kumunyaga izi nzu, ndetse hakaba hashize umwaka n’amezi atandatu nta n’igipfumuye arahabwa ku mafaranga zikodeshwa.
Mbonyitora usanzwe yita kuri uyu mukecuru avuga ko nk’umuryango icyo bifuza ari uko uyu mukecuru yasubizwa inzu ze ebyiri, hanyuma abahungu be bagasigarana inzu imwe nyina yabahaye nk’impano.
Ikibazo cyanagejejwe ku buyobozi bw’akarere ka Musanze
BWIZA yashoboye kubona kopi ya raporo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre yandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze abumenyesha uko ikibazo cy’amakimbirane umuryango w’uriya mukecuru afitanye cyakemuwe.
Iyo raporo yerekana ko ayo makimbirane ashingiye ku nzu n’imbuga yayo bamwe mu bana ba Nyirakabera bavuga ko bahawe na nyina, gusa abandi bana (bashiki babo) bakavuga ko iyo mpano batayemera.
Muri ayo raporo kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza bugaragariza akarere ko amakimbirane anashingiye ku kuba abana batumvikana "aho umubyeyi wabo urwaye agomba kuba", kuko bamwe mu bana be bumva yaguma kurwarira mu rugo rw’umwana we witwa Nyamvura (umugore wa Mbonyitora), abandi bakifuza ko yagaruka mu rugo rwe akaba ari ho arwarira.
Abashyirwa mu majwi birinze kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa
Rukundo uri mu bashyirwa mu majwi, ku murongo wa telefoni yabwiye BWIZA ko ntacyo ashobora kuvuga kuri kiriya kibazo kuko kiri mu butabera.
Iki gitangazamakuru cyanagerageje kuvugisha umuvandimwe we, uyu na we abwira umunyamakuru ko yakwemera kuvugana na we ari uko bari kumwe imbonankubone.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko Nyirakabera abifashijwemo n’abakobwa be babiri yamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza kugira ngo ruzabashe kumurenganura.
Tanga igitekerezo