Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko atakoresha akayabo k’amafaranga yiruka inyuma y’umurwanyiriza mu bihugu bya kure, ahubwo ko ahangayikishijwe cyane n’abinjirira mu Majyaruguru y’igihugu bakica abantu.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuri i Kigali ku wa 8 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida Kagame yakomoje ku bagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’ikibazo bari bamubajije kijyanye n’amakuru amaze iminsi avugwa y’ibirego Leta y’u Rwanda ishinjwa byo gukurikirana mu ibanga itumanaho ry’abantu bazwiho kutavuga rumwe nayo [Leta].
Asubiza iki kibazo, nibwo Perezida Kagame yavuze ko rihenze ndetse ko ataryifashisha akurikirana abari ibwotamasimbi ahubwo ko ikimuhangayikishije ari abagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati "Nta gihugu kitagira iperereza ryo kumenya aho umwanzi wacyo ari n’ibyo akora, uwampa iryo koranabuhanga ariko na none ndibaza ko rihenze nkurikije ibyo numva, ntabwo nakoresha aka kayabo niruka inyuma y’umuntu undwanyiriza mu Bwongereza, mpangayikishijwe na bariya binjira mu Kinigi bakica abantu, abo nibo bampangayikishije".
Yakomeje avuga ko iryo koranabuhanga ritamukorwe ngo kuko nta mafaranga afite. Ati "Ariko nta muntu mfite wo guhangana na we nifashishije ikoranabuhanga".
Perezida Kagame yavuze uburyo ahangayikishijwe n’abagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bakica abaturage mu gihe mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica abaturage 14 abandi barakomeretswa.
Inzego z�umutekano zahise zijya gutabara no guhumuriza abaturage n�imiryango y�abagizweho ingaruka n�iki gitero, mu gihe hari hakomeje ibikorwa byo guhiga bukware abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n�Umuvugizi wa Polisi y�u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abo bagizi na nabi bakoze ubwicanyi mu bugome bukabije.
Yagize ati "Mu bishwe harimo abasanzwe mu ngo zabo bicishwa ibyuma, abandi bicishwa amabuye. Ibi bigaragaza ubugome bukabije bw�aba bagizi ba nabi.Mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z�umutekano zimaze kwica 19, ndetse 5 bafatwa mpiri".
Ni igitero abagizi ba nabi bagabye ku baturage mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, abaturage 14 baricwa. Byaje gutangazwa ko ari inyeshyamba z�umutwe wiyomoye kuri FDLR wa RUD Urunana zagabye iki gitero.
Tanga igitekerezo