Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ari i Bujumbura mu Burundi aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi ni bwo Lavrov yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura; aho yakiriwe na mugenzi we Albert Shingiro.
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Burusiya yari aherekejwe n’itsinda ry’abantu 25.
Biteganyijwe ko Lavrov mu Burundi agirana ibiganiro na mugenzi we wa kiriya gihugu mbere yo guhura na Perezida Evariste Ndayishimiye na we baza kugirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanda ku mubano wa Gitega na Moscou, ndetse no ku ntambara u Burusiya bumazemo umwaka urenga burwanamo na Ukraine.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya mu Burundi ruje rukurikira urwo kuri uyu wa Mbere yagiriye mu gihugu cya Kenya rwasize agiranye ibiganiro n’abarimo Perezida William Ruto.
Mbere y’aho kandi (muri Nyakanga 2022) yari yarasuye ibihugu bya Ethiopie, Congo-Brazzaville, Misiri na Uganda; mu gihe muri Mutarama bwo yari yagendereye Afurika y’Epfo, Eswatini, Angola na Érythrée.
Muri Gashyantare 2022 Lavrov bwo yasuye Mali, Mauritanie na Sudani.
U Burusiya bukomeje kwiyegereza ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo gushaka amaboko mashya.
Ni nyuma yo gufatirwa ibihano n’ibihugu bitandukanye byo mu burengerazuba bw’Isi bibushinja gushoza intambara kuri Ukraine bamaze umwaka n’amezi atatu bahanganye.
Ni intambara yanagize ingaruka zikomeye ku bihugu bya Afurika; kuko ibihano by’ubukungu u Burusiya bwafatiwe byatumye uyu mugabane ugira ikibazo cy’ibinyampeke nk’ingano ndetse n’ifumbire wakuraga mu Burusiya.
Afurika ku ruhande rwayo cyakora yirinze kwivanga muri ariya makimbirane; ndetse ibihugu byinshi by’uyu mugabane byakunze kwifata ubwo hatorwaga imyanzuro itandukanye yari igamije gushyigikira Ukraine.
Tanga igitekerezo