Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ntiyemeye icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) avuga ko giheza umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi iri mu mpande kireba.
Dr Ngirente yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yaganiriwemo by’umwihariko uko umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uhagaze.
Icyemezo Dr Ngirente atemera ni igisaba abagaba bakuru b’ingabo za EAC gukorana na misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) n’abandi bafatanyabikorwa, bagasura mu byumweru bitatu ikigo cya Rumangabo, aho abarwanyi ba M23 bazacumbikirwa nyuma yo kurekura ibice byose bari barafashe.
Iki cyemezo kivuga ko umuhuza washyizweho n’umuryango, Uhuru Kenyatta, ari we uzajya avugana n’ubuyobozi bwa M23, abumenyeshe aho igikorwa cyo gusura iki kigo cya Rumangabo kigeze. Kiti: “Inama yasabye ko itumanaho na M23 rizajya rikorwa n’umuhuza.”
Mbere y’uko ibi byemezo bisohoka, abitabiriye iyi nama bari bafite kopi yabyo, barabisesengura, ubonyemo inenge akabivuga, ubonye hari ikiburamo agasaba ko cyongerwamo, haba hari n’ibitari ngombwa bigakurwamo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuze ko iki cyemezo gikwiye kongerwamo ingingo y’uko na M23 izahagararirwa mu gihe abagaba bakuru, MONUSCO n’abandi bafatanyabikorwa bazaba basura ikigo cya Rumangabo.
Yagize ati: “Ndatekereza ko twakwemeranya ku gukorana kw’abagaba bakuru b’ingabo, MONUSCO, M23 n’abandi bafatanyabikorwa. Kubera ko ntekereza ko tutashaka amahoro tudashyizemo abantu barebwa na yo. Niba banagomba kuva aho bari ubu, bagomba kuba bamwe mu itsinda rizajya gusuzuma niba aho hantu hujuje ibisabwa.”
Yakomeje agira ati: “Ndumva twakongeramo ikindi gika kivuga ko ingabo z’akarere zigomba kumenya niba imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu gihugu itazajya mu bice M23 yavuyemo, kandi imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga ikamburwa intwaro, ikoherezwa mu bihugu ikomokamo nta gishingiweho. Ndatekereza ko nacyo cyashyirwa mu itangazo.”
Dr Ngirente yasabye kandi ko muri iri tangazo, hakongerwamo ko M23 yasubizwa mu mishyikirano y’amahoro yitiriwe Nairobi, ‘Nairobi Process’ kuko iri mu mitwe yitwaje intwaro irebwa na yo.
Ubusabe bwateje impaka
Amaze gutanga ibitekerezo bye, Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Evariste Ndayishimiye, yahaye ijambo Minisitiri Mbusa Nyamwisi wari uhagarariye RDC muri iyi nama, agaragaza uko abyumva.
Nyamwisi ati: “Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yifuje ko M23 yaba mu ikipe yazajya gusura Rumangabo aho izacumbika bwa mbere. Ariko yavuze neza ko umuhuza ari we uzavugana na yo. Kubera ko ingabo zose za EAC ziriyo zizatuma aho gucumbika bwa mbere hatekana. Si Rumangabo gusa, ahubwo na Kindu, aho ingabo za Angola zizajya kurinda. Mbese ntabwo mbona impamvu M23 yakongerwamo mu gihe impande zose zihari kugira ngo hazatekane.”
Dr Ngirente yasubijwe umwanya, avuga ko atemeranya na Nyamwisi, akomeza gusaba ko M23 itahezwa. Ati: “Ariko icyemezo cyo gushyira M23 mu itsinda, ngira ngo twabyumvikanyeho. Mu cyemezo, umuhuza azaba ahari ngo amenyeshe M23. Hari itandukaniro ry’ugiye gukora imenyesha n’icyemezo cyafashwe.”
Perezida wa Kenya, William Ruto, we yavuze ko iki kibazo cyoroshye, kitakabaye kigibwaho impaka. Visi Perezida wa Tanzania yagaragaje ko yizeye ko umuhuza azashyira M23 muri iri tsinda, Visi Minisitiri w’Intebe wa Uganda avuga ko uyu mutwe usanzwe uba muri Rumangabo.
Perezida Ndayishimiye na we yageze aho avuga ko nta kibazo abibonamo kuba M23 itajya muri iri tsinda, cyane ko isanzwe izi Rumangabo. Ati: “Uko mbyumva, M23 isanzwe izi hariya hantu. Kubera iki tutagira icyizere, mu gihe umuhuza azamenyesha M23? M23 izagira umwanya wo kubaza ibibazo.”
Dr Ngirente yasubije Ndayishimiye ko mu itsinda rizasura Rumangabo hazaba harimo n’intumwa za Leta ya RDC, agaragaza ko guheza M23 ari ukubogama. Ati: “Mu itsinda ry’abantu bazasura aha hantu, twashyizemo abagaba bakuru b’ingabo, bivuze ko Umugaba Mukuru wa Congo azaba arimo. Naho urundi ruhande ntabwo ruzaba ruhagarariwe. Murumva ko izi mpande zihanganye zakabaye ziba mu itsinda rizahasura.”
Nyuma y’izi mpaka ndende, Dr Ngirente yanzuye asaba umuhuza kuzakora ibishoboka ku buryo mu itsinda rizasura Rumangabo hazaba harimo abahagarariye buri ruhande, rurimo na M23.
Hari ibyongerewe mu byemezo
Ntabwo ingingo yo kongera M23 mu itsinda rizasura Rumangabo yongerewe muri ibi byemezo, ariko hari izindi zongerewemo, hashingiwe ku busabe bwa Dr Ngirente.
Ingingo zongerewe muri ibi byemezo harimo ko ingabo za EAC zizarinda ibice M23 yarekuwe ku buryo nta mitwe yitwaje intwaro ikomoka muri RDC izabyinjiramo, no kuba imitwe ikomoka mu mahanga izamburwa intwaro, abayigize bagacyurwa mu bihugu byabo.
Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ababahagarariye kandi, banzuye ko amahoro arambye muri RDC yaboneka biciye mu nzira y’imishyikirano hagati ya Leta n’impande zose zihanganye na yo. Basabye guverinoma y’iki gihugu gukorana n’umuhuza, bakagena igihe ikindi cyiciro cya ‘Nairobi Process’ kizabera.
1 Ibitekerezo
Alias Kuwa 02/06/23
Igihe cyose abahanganye umwe ahezwa nta musaruro muzabona. Ahubwo n’aho I Bujumbura M23 yagombye kuba ihicaye. Uzi ko wagira ngo muri ibi bihugu hari ikivugira m23, ni ukuri kwaba ari uguhomera iyonkeje M23 muyiheje. Gusa wa mugani isanzweyo, muzajye kuyisura, ahubwo muzayimenyeshe kare yitegure abashyitsi. DRC iragura intwaro z’intambara, indege zo kugira ngo ijye kurasa M23, nabo nzi ko ari inararibonye, ahubwo mutubwire impamvu itagumye Sabyinyo! Ibyo minisitiri w’intebe w’u Rwanda yababwiye ni ukuri ,ukuri pe! Nimushaka mubyubahirize si non mwoto ni mwoto M23 irabacanaho.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo