
Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, avuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda bafashije Bénin gusenya no gusebya igihugu, ubwo yasabaga impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ko ikipe yayo yakwemererwa kutazakinira kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Inkuru y’uko ikipe y’umupira w’amaguru ya Bénin yanze kuzakinira kuri sitade ya Huye mu mukino yari izakirirwamo n’Amavubi tariki ya 27 Werurwe 2023 yamenyekanye kuri uyu wa 21.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bénin, mu ibaruwa ryandikiye CAF, ryasobanuye ko umujyi wa Huye udafite hoteli byibuze eshatu zifite inyenyeri enye, ziri ku rwego rwiza ku buryo ikipe y’igihugu cyabo yazicumbikamo.
CAF yaje kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu masaha y’ijoro, iyimenyesha ko nyuma y’isuzuma ryakozwe, umujyi wa Huye udafite hoteli zuzuje ibisabwa ku buryo zacumbikira ikipe y’abashyitsi, bityo ko iyi sitade itacyakiriye uyu mukino.
Minisitiri Munyangaju waganiraga n’abasenateri ku iterambere rya siporo kuri uyu wa 22 Werurwe, asubiza ikibazo umunyamakuru waraye amubajije amakuru ubwo CAF yatangazaga ko umukino w’Amavubi n’ikipe ya Bénin utazabera kuri sitade ya Huye, yavuze ko abanyamakuru bo mu Rwanda batarurwaniriye.
Minisitiri Munyangaju yagize ati: "Kwihutira kuvuga inkuru ntabwo ari cyo cyihuta cyane, ahubwo kuvuga inkuru nyayo kandi y’ukuri, itanasebya igihugu n’aho uhagaze. Bénin irimo iricara, abanyamakuru baho baravugira Bénin ariko ubu CAF irabona ab’u Rwanda bari ku ruhande rwa Bénin, barasenya u Rwanda, aba Benin barakiza Bénin, ubwo urumva ko byanga bikunda, natwe hari ikintu tuba tubura cy’ishyaka ry’igihugu.”
Uyu muyobozi abona ko mu gihe abo muri Bénin basebyaga kandi bagasenya u Rwanda kubera iki kibazo, abo mu Rwanda na bo bari kuvuga ku kibazo Amavubi yagiriye muri Cotonou, ubwo yirukanwaga kuri sitade yakoreragaho imyitozo, mu gihe isaha igenwa n’amategeko itari yakageze, ndetse abakinnyi bayo bakanamenwaho amazi.
Yagize ati: "Niba uyu munsi abanyamakuru bahaguruka bakavuga ngo u Rwanda nta hoteli rufite, tumaze kwakira FIFA, mbese ni ukuvuga ngo tugiye mu mujyo w’uruhande rwa Bénin. […] Igitangaje, turavuga hoteli ariko sinigeze mbona aho bavuga ko abakinnyi bacu babavanye mu kibuga, kandi amabwiriza avuga ko bagomba kubona isaha yo gukina mbere y’uko umukino uba. Babavanye mu kibuga bakimara iminota 30, babamenaho amazi, video zasohotse, amashusho arahari.”
Minisitiri Munyangaju yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye kwiga guharanira kurwanirira ishema ry’igihugu.
Tanga igitekerezo