Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Malawi, Kenneth Zikhale N’goma, yahagaritse ubwenegihugu iki gihugu cyari cyarahaye impunzi 396 z’Abanyarwanda n’Abarundi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga ziriya mpunzi zarabonye ubwenegihugu mu buryo bushidikanwaho.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umutekano muri Malawi, Patrick Botha, yatangaje ko guhagarika ubwenegihugu bwa ziriya mpunzi bikurikije amategeko rusange n’ay’umutekano w’imbere muri Malawi.
Botha yunzemo ko inzego zifite mu nshingano iyubahirizwa ry’amategeko muri Malawi zigomba guhita zitegura uko zirukana ziriya mpunzi ku butaka bwa kiriya gihugu.
Yavuze kandi ko Guverinoma ya Malawi izakomeza gusuzuma uburyo abafite ubwenegihugu babubonye, mu rwego rwo gutahura ababuhawe biciye mu nzira zitemewe.
Kuri ubu inzego zitandukanye muri Malawi ziracyakomeje guhiga bukware abanyamahanga baba muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Aha muri Malawi Loni ivuga ko hasanzwe haba impunzi ndetse n’abasaba ubuhungiro 53,000; barimo Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tanga igitekerezo