Umutwe witwaje intwaro wa M23 wahaye umukoro abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bafashe umwanzuro w’uko abarwanyi bawo bazacumbika bwa mbere mu kigo cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu rwego rwa politiki, Canisius Munyarugero, yatangarije Primo Media ko hari urujijo ku buryo abarwanyi babo bazajya muri Rumangabo, bityo ko hakenewe ibiganiro hagati yabo n’umuhuza washyizweho na EAC, Uhuru Kenyatta, kugira ngo abahe ibisobanuro birambuye.
Munyarugero yagize ati: “Hagomba kumenyekana uburyo tuzajyamo. Ntituri inka ngo turashorerwa, ntabwo turi amatungo. Dutegereje umuhuza ko azaza tukaganira na we, akatubwira uburyo tuzagenda. Niba tuzagendera mu modoka, niba tuzagendera mu ndege, icyo tuzakoresha tuzakiganira n’umuhuza.”
Ikindi Munyarugero avuga ko M23 iteganya kubaza umuhuza w’akarere ni igihe abarwanyi bayo bazamara mu kigo cya Rumangabo ndetse n’uburyo bazabaho ubwo bazaba bahacumbitse.
Mu myanzuro yafatiwe i Luanda mu Gushyingo 2022, M23 yasabwaga kujya kuba muri zone ya Sabyinyo muri Pariki ya Virunga, ariko nyuma y’aho ingabo za EAC zigaragarije ko nta buzima buhari, abateraniye i Bujumbura banzuye ko ahubwo ijya muri Rumangabo.
Ubwo M23 yasabwaga kujya Rumangabo, abayihagarariye bagaragaza ko batumva ukuntu abarwanyi babo boherezwa mu birunga, muri Pariki, ahantu haba imbeho y’ubutita babaye mu bihe byari bigoranye, mbere yo kubura imirwano.
Munyarugero yavuze ko kuba EAC yafashe icyemezo cy’uko bajya muri Rumangabo bigaragaza ko ibyifuzo bya M23 biri kugenda byumvikana, ariko asubiramo ko atishimiye uburyo uyu mutwe ukomeje guhezwa mu biganiro biyireba.
Byateganyijwe ko abarwanyi ba M23 bazabanza kujya muri Rumangabo mbere yo kujya muri Kindu mu ntara ya Maniema, aho bazarindwa n’ingabo za Angola, hanyuma basubizwe mu buzima bwa gisivili. Nta cyizere gihari cy’uko bazemera iki cyemezo cya nyuma.
Tanga igitekerezo