Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyagaragaje ko kidafata umutwe wa M23 nk’ikibazo, ko ahubwo ibibazo byugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibishimgiye kuri Politiki.
Uganda ni kimwe mu bihugu bine by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byohereje Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.
Ni nyuma y’uko imirwano ikomeye yari imaze umwaka isakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23.
Nyuma y’umwaka EAC yohereje Ingabo zayo muri Congo, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatangiye kuzicyura ihereye ku z’abanya-Kenya.
Ingabo za EAC zatangiye gutaha nyuma y’uko RDC itangaje ko itazazongerera igihe cyo gukomeza kuba ku butaka bwayo. Ni nyuma y’uko izishinje umusaruro muke bitewe no kuba zaranze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Brig Gen Felix Kulayigye uvugira UPDF mu aganira na KFM, yongeye gushimangira ko mu byari byarajyanye Ingabo za EAC muri Kivu y’Amajyaruguru hatarimo kujya mu mirwano na M23, bijyanye n’uko uyu mutwe atari wo muzi w’ibibazo byugarije kariya gace.
Yavuze ko ikibazo cyugarije RDC ari icya Politiki, bityo ko gikeneye igisubizo cya Politiki kugira ngo kibashe gukemuka.
Ati: "Muri manda yacu nta byo kurwana n’umutwe uwo ari wo wose byarimo, ahubwo hari ukurema umwuka w’inzira ya Politiki. Iyo nzira ya Politiki ishingiye cyane kuri Guverinoma ya RDC n’abo bahanganye."
"Birababaje kuba hari abatekereza ko twari twaragiye kurwanya M23. Ntidutekereza ko M23 ari yo kibazo, dutekereza ko ikibazo kiriho gishingiye kuri Politiki ndetse gikeneye igisubizo cya Politiki."
Kugeza ubu n’ubwo Kenya yatangiye gucyura Ingabo zayo iza Uganda zose ziracyari mu bice zoherejwemo.
Brig Gen Felix Kulayigye yasobanuye ko impamvu Ingabo za UPDF zitarataha ari uko nta mabwiriza zirahabwa yo kuva muri RDC.
Yavuze ko mu gihe cyose aya mabwiriza ataratangwa zigomba gukomeza akazi kazo muri RDC, kuko mu gisirikare iyo nta mabwiriza mashya aratangwa ayatanzwe mbere ni yo akomeza gukurikizwa.
Tanga igitekerezo