Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero nibura bitanu mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut hagenzurwa na Hezbollah, nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel yanze guhagarika imirwano muri Liban kugeza igihe intego za Israel zizagerwaho.
Umwotsi wazamutse hejuru ya Beirut ubwo ibisasu byatigisaga umurwa mukuru ahagana mu saa yine z’igitondo. Ibisasu byaturitse nyuma y’umuburo w’igisirikare cya Israel washyizwe ku mbuga nkoranyambaga ugaragaza ahantu 12 mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut kikavuga ko kiza kuhafatira ibyemezo bidatinze. Cyaburiye abaturage bari hafi y’ibigo bya Hezbollah.
Nta makuru yahise aboneka y’abantu bahitanywe n’ibi bitero biheruka. Abaturage basanzwe barahunze ku bwinshi ahanini mu nkengero z’amajyepfo kuva Israel yatangira gutera ibisasu aha muri Nzeri.
Muri Israel, naho imiburo y’ibitero byo mu kirere yumvikanye mu bice by’amajyaruguru, bituma abaturage biruka bajya gushaka aho kwikinga, kandi ingabo zavuze ibitero byinshi bya drones biteye inkeke byaturutse muri Liban. Nta makuru y’abakomeretse.
Intambara ibera ku mipaka ya Liban na Israel yatewe n’intambara ya Gaza, yamaze umwaka yikangwa induru mbere y’uko Israel igaba igitero muri Nzeri, yibasira uduce twinshi twa Liban mu bitero by’indege ndetse inohereza ingabo mu majyepfo.
Tanga igitekerezo