Leta y’u Rwanda igaragaza ko yishyura amafaranga (Frw) miliyari 12 mu kwishyura ubukode inzego zayo uko ari 35 zikoreramo mu gihe cy’umwaka.
Urugero, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) kibisobanura, inyubako ikoreramo Urukiko rw’Ikirenga yishyurirwa Frw miliyoni 117 ku kwezi, igiteranyo cy’umwaka wose kikaba ari miliyari 1.4.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorweremezo, Abimana Fidele, yasobanuriye komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ko amafaranga Leta yishyura mu bukode bw’imyaka 12 yakubaka inyubako zayo.
Abimana kandi, nk’uko The New Times ibivuga, yagaragaje ko kuba Leta yakwiyubakira inyubako zayo byatanga igisubizo kirambye, bikayifasha kuzigama amafaranga mu gihe kirekire, kuko zamara igihe kigera ku myaka 50 zigikorerwamo.
Abayobozi bo muri MININFRA na RHA baremeranya ko hakwiye kubakwa inyubako bwite za Leta mu rwego rwo kuyigabanyiriza uburemere bw’uyu mutwaro w’ubukode, kandi ko gahunda yo gushaka aho amfaranga azava iri mu nyigo.
Tanga igitekerezo