Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba n’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, ntiyemera ko umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yaramaganye icyo bita ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’.
Muyaya ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Marc Perlman wa France 24 kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yavuze ko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Katumbi bari guteza akaduruvayo mu gihugu mu gihe imyiteguro y’amatora rusange azaba mu mpera z’uyu mwaka irimbanyije.
Umunyamakuru yamubajije niba nta ruhare Leta ya RDC ishinja u Rwanda kugira muri ibi bikorwa by’imyigaragambyo, Muyaya yasubije ko atabyemeza, ariko yongeraho ko Katumbi atigeze yamagana u Rwanda. Ati: “Ntabwo mbizi ariko Katumbi ntabwo yigeze yamagana ubushotoranyi bw’u Rwanda.”
Katumbi mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye ko ubutegetsi bwa RDC bwafashe interuro ‘kwamagana u Rwanda’ nk’iturufu yo kumurwanya, yongeraho ko yarwamaganye mbere y’uko Perezida Félix Tshisekedi abikora.
Yabwiye umunyamakuru ati: “Reba tweets zanjye na interviews. Ndi umwe mu ba mbere bamaganye u Rwanda ndetse na Uganda. Yewe nanabikoze mbere ya Tshisekedi. Natatanze ibitekerezo ku bisubizo, nsaba ko hahamagarwa Angola kuko ari yo yakemura ikibazo.”
Muri RDC muri iki gihe, umuntu uteruye ngo yamagane u Rwanda, afatwa nk’umwanzi w’igihugu, hakaba n’ubwo ashinjwe kwifatanya na rwo. Ibi byabaye ku muhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B wavuze ko adafite ububasha bwo kwamagana Perezida Paul Kagame.
Tanga igitekerezo