Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akanayobora ishyaka Jubilee ryahoze ku butegetsi, aherutse gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri shyaka, gusa nyuma hakurikiyeho urugamba rwo gushaka uwamusimbura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023 ni bwo Uhuru Kenyatta yageze aho iri shyaka rikorera inama, mu rwego rwo gufasha mu gukemura ubwumwikane buke hagati y’Umunyamabanga Mukuru waryo, Jeremiah Kioni, n’Umuyobozi wungirije, David Murathe ku muntu ugomba kuriyobora.
Abahanganiye gutorwamo umuyobozi w’ishyaka ni Kanini Kega usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, ndetse na Sabina Chege wabaye ahawe inshingano z’umwanya w’umuyobozi w’ishyaka by’agateganyo.
Icyateje ubwumvikane ni uko Kioni na Kega bashaka kuvuga rikijyana mu ishyaka, bivugwa ko ngo Kioni yaba yaranze kwegura ku mwanya w’umunyamabanga wihariye wa Jubilee, aho yagombaga kwimukira Kega.
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023 mu muhango wo gutanga amashimwe uzwi nka Thanksgiving waberaga ahitwa Isiolo, Kega yari yavuze ko nta nama y’ishyaka izabaho, nta no kuganira kuzabaho keretse guhura bya gipolitiki.
Kega yagize ati:”Ndagira ngo ntangaze nk’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Jubilee, ko nta nama y’ishyaka izabaho ejo, ahubwo tuzahamagaza inama mu gihe cya nyacyo!”
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo