Muri Kenya, abamotari bahagaritse gutwara abagenzi kugira ngo bakorere isabukuru y’amavuko mugenz wabo witwa Joseph Maina.
Abatuye mu mujyi wa Naivasha muri Kenya, batunguwe no kubona moto zarimo ziruka cyane kandi nta mugenzi bahetse ku buryo abaturage bagize ubwoba bagatekereza ko ari umujura wibye moto bariho biruka inyuma.
Uwo mumotari yamenye amakuru ko bari buze kumumenaho amazi, arangije ni ko guhunga hanyuma abamotari bamwiruka inyuma kugeza ubwo yahagaze bagatangira ku muririmbira indirimbo z’isabukuru ndetse banamumenaho amazi umubiri wose.
Yanditswe na Bagabo John
Isangize abandi
Tanga igitekerezo