Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’akajagari kamaze igihe karivugwamo.
Iri shyaka hashize iminsi risa n’iryacitsemo ibice bitewe n’umugambi utavugwaho rumwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze iminsi afite wo guhindura Itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru w’Iri shyaka, Augustin Kabuya, yabwiye abarwanashyaka ba UDPS ko u Rwanda na Perezida Paul Kagame ari bo bari inyuma y’akajagari kamaze igihe kavugwa muri iri shyaka.
Ati: "Akajagari kose mubona uyu munsi mu ishyaka, u Rwanda rugafitemo uruhare.”
Yunzemo ati: "Kagame ntabwo agoheka. Arashaka kubona Tshisekedi ava ku butegetsi we akabusigaraho ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Ntabwo bizigera biba".
Nyuma y’aya magambo abanye-Congo benshi bahaye urwamenyo uriya mugabo ndetse n’ubutegetsi bwa RDC bagaragaza ko barambiwe kuba ibitagenda neza byose muri RDC babishyira ku Rwanda.
U Rwanda rumaze imyaka irenga ibiri rushyirwaho ibirego bitandukanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushinja kuba ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo zayo.
Tanga igitekerezo