Umuryango LUCHA w’Abanyekongo wamaganye umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B, umwita umugambanyi n’umwanzi w’igihugu nyuma y’aho atangaje ko adafite ububasha bwo kwamagana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 19 Gicurasi 2023 kibanziriza ibitaramo ateganya yise ‘Umoja pour la Paix’, Innoss yagize ati: “Nta masomo mfite yo guha ibihugu by’abaturanyi. Ahubwo ndasaba Leta yacu gushaka ibisubizo byo kugarura umutekano mu burasirazuba.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko atemeranya n’Abanyekongo bakomeje gukora ubukangurambaga bwiswe ‘Rwanda Is Killing’, agira ati: “Abantu benshi bakora ubutumwa bwa ’Rwanda is Killing’. Ntabwo nemeranya n’izi nkuru. Ntabwo njyewe nabyandika kuko tugomba kwiyumvamo inshingano, bitaba ibyo tukemera ko turi abanyantege nke, tudafite igisirikare cyaturwanirira. Umuhanzi woroheje nkanjye ntabwo afite ububasha bwo kwegeka byose kuri Perezida uyoboye u Rwanda imyaka irenga 20.”
Innoss abajijwe niba abaye atumiwe mu gitaramo mu Rwanda yacyitabira, asubiza ko nta cyamubuza kucyitabira kuko ngo nta kibazo afitanye n’Abanyarwanda. Ati: “Mbonye ikiraka m Rwanda, nagikora. Nta kibazo na kimwe mfitanye n’Abanyarwanda. Uvuye muri RDC ukajya mu Rwanda, barakwishimira kubera ko baba bazi ko ujyanwe no kubyina n’urukundo.”
Umuvugizi w’uyu muryango yatangarije umunyamakuru Justin Kabumba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ko Abanyekongo bagiye mu myigaragambyo, bamagana u Rwanda, barutwikira n’ibendera ryarwo ku mupaka, barushinja gutera igihugu cyabo.
Yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yewe n’abanyamahanga bamaganye icyitwa ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’, ati: “Wowe w’Umunyekongo uravuga ko udashobora kurwamagana.”
Innoss afite ibitaramo bibiri i Goma, tariki ya 30 Kamena n’iya 1 Nyakanga 2023. LUCHA ishingiye ku magambo y’uyu muhanzi, yahamije ko ibi bitaramo byatewe inkunga n’u Rwanda, bityo ko urubyiruko rw’Abanyekongo rukwiye guhaguruka, rukabiburizamo.
Uyu Muvugizi wa LUCHA yasabye Leta ya RDC gukora iperereza kuri Innoss kuko ngo uko biri kose hari icyihishe inyuma y’amagambo yavuze. Ati: “Yahawe komisiyo yo guca intege abaturage. Hari icyihishe inyuma y’aya magambo. Ni ngombwa ko asesengurwa nta marangamutima. Nizeye ko guverinoma ya Congo izakora iperereza kuri Innoss’B kugira ngo imenye icyihishe inyuma y’aya magambo.”
Innoss’B afite imyaka 26 y’amavuko. Avuga ko yavutse igihugu cyabo kiri mu ntambara, akabona ko ikizima ari ukubaza ubutegetsi bwacyo icyo bwakoze kugira ngo buyihagarike.
Tanga igitekerezo