Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Innocent Balume uzwi nka Innoss’B yatangaje ko atari Umukuru w’Igihugu ku buryo yakwamagana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Abanyekongo benshi, kuva muturage usanzwe, ibyamamare mu myidagaduro n’abanyapolitiki, abari mu butegetsi n’abatavuga rumwe na bwo bamaze igihe kinini bagamana u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo, bavuga ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Muri ibi bihe, Innoss we yirinze kugira icyo avuga, akomeza ibikorwa by’umuziki gusa, ndetse ibi yabibajijweho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bari i Goma kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, kibanziriza igitaramo cye yise ‘Umoja pour la Paix’.
Uyu muhanzi yasubije ko atari Perezida wa RDC ngo yamagane uw’u Rwanda, yongeraho ko nta masomo afite yo guha ibihugu by’abaturanyi, asaba ubutegetsi bw’igihugu cyabo gushaka ibisubizo ku mutekano muke wugarije uburasirazuba. Ati: “Nta masomo mfite yo guha ibihugu by’abaturanyi. Ahubwo ndasaba Leta yacu gushaka ibisubizo byo kugarura umutekano mu burasirazuba.”
Innoss yamenyesheje Abanyekongo bakwirakwiza imvugo y’uko u Rwanda ruri kubica ko atemeranya na bo. Ati: "Abantu benshi bakora ubutumwa bwa ’Rwanda is Killing’. Ntabwo nemeranya n’izi nkuru. Ntabwo njyewe nabyandika kuko tugomba kwiyumvamo inshingano, bitaba ibyo tukemera ko turi abanyantege nke, tudafite igisirikare cyaturwanirira. Umuhanzi woroheje nkanjye ntabwo afite ububasha bwo kwegeka byose kuri Perezida uyoboye u Rwanda imyaka irenga 20."
Ku rubyiruko rw’Abanyekongo rutuye mu burasirazuba bwa RDC, Innoss yarusabye gukoresha umutimanama kugira ngo rushobore gutsinda intambara irimo kuba.
Innoss ni we muhanzi rukumbi w’Umunyekongo wakoranye indirimbo n’Umunyarwanda mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC wari warazambye. Yitwa A l’aise, yayikoranye na Bruce Melodie, isohoka tariki ya 16 Nzeri 2022.
Ubwo iyi ndirimbo yari imaze gusohoka, bamwe mu Banyekongo bibasiye Innoss. We yavuze ko intego afite ari ukwagura imbago z’umuziki we. Ati: “Impano yanjye ntigira umupaka. Kuva ku ntangiriro, intego yari iyo gusangira ibyishimo n’abafana banjye ku Isi yose. Twagiyeee.”
Tanga igitekerezo