Mu nyandiko ya Bibilia mu gitabo cya Daniyeli mu gice cyaho cya mbere bavugamo iby’igitekerezo cy’abasore bane bo mubwoko bw’abayuda banyazwe bakajyanwa ahitwa i Babuloni, nkuko icyo gitekerezo kibivuga abo basore ngo bari abanyabwenge cyane bari bafite amazina bitwa yo mu muco wabo wa kiyuda ariyo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azaliya. Bamaze kujyanwa mu bunyage ngo umwami w’i Babuloni yategetse ko babahindurira ibyo kurya no kunywa ndetse n’amazina basanganywe agahinduka, uwitwaga Daniyeli bamwita Beluteshazari, Uwitwaga Hananiya bamwita Saduraka, Uwitwaga Mishayeli bamwita Meshaki naho uwitwaga Azariya we bamwita Abedenego.
Izina rivuze iki ku Munyarwanda?
Iyi nkuru y’aba basore uyinjiyemo neza wakumva icyo izina aricyo n’akamaro karyo kuri nyiraryo, Abanyarwanda twe tuti "Izina niryo muntu." Ibi bivuze ko imitekerereze imyitwarire n’imigirire bya muntu bigira imizi mu mazina ye, muri make izina niwo murage wa mbere ababyeyi baha umwana wabo.
Ikindi kandi no kuba twese twitwa Abanyarwanda ibyo biduha umurage n’inshingano byo kubaho mu gisobanuro cy’icyo u Rwanda bivuze. Ibi bikwiriye gukebura ababyeyi usanga bapfa kwita abana babo amazina babonye yemwe batanafitiye ibisobanuro ahubwo bakabikorera kuba avugitse neza, hari ahandi bayumvise se n’ibindi,.. ibyo mubyukuri biba ari ukwica umwana kuko uba umuteye kubaho mu buzima budafite igisobanuro.
Hadutse undi muvuno
Mu Rwanda aho ubukoroni buziye bwifashishije igikoresho cyabwo cyitwa iyobokamana ryigishwa mu madini, babwirije cyane mu banyarwanda ko amazina afite imizi mu muco wabo ayo ari amapagani babahimba andi yitwa Amakiristu.
Uko kwangishwa buri kintu cyose cyo mu muco wabo ahubwo bagakundishwa iby’ubukristu yemwe n’ubu Islam niko bagiye bava ni ruto ni ruto ku mazina yabo kugeza aho ubu usanga hari abantu amazina yabo ya kinyarwanda atera ipfunwe abandi bakumva nk’umuntu utagira izina ry’ikizungu cyangwa iry’icyarabu bikabatangaza.
Kuva icyo gihe hatangira iryo cengezamatwara ry’abamamazabutumwa b’abakoroni abanyarwanda batangiye gutakaza amazina arata akanabaraga ubutwari, amazina abaraga inshingano mu mibereho n’imibanire byabo bwite ndetse n’igihugu muri rusange bityo n’akamaro k’ibisobanuro by’ayo mazina bigenda bikamuka mu kubaho kwabo.
Buri wese arabizi ko iyo bakwise intwari wumva biguhaye ishema ndetse kandi ukumva wanakomeza gukora iby’ubutwari kugira ngo iryo shema urihorane, nubwo nzi ko ibi bintu hari abadahita babyumva ariko uwafata umwanya agatekereza yabona ko uku kwiyumva mu mazina duhabwa n’amadini bifite ingaruka mu mibereho n’imibanire muri twe, ntibitangaje kuba tubona ubwiyongere bukabije bwa za gatanya, amakimbirane n’uburara mu bakobwa n’abagore aterwa n’uko tutagifite amazina nka Mutimawurugo, Mugorewera, Nzamukosha, Murorunkwere n’andi,...
Kubwo gutakaza imbonezabitekerezo n’indangagaciro ziri muri ayo mazina hubwo bakiyumva mu mazina nka Rose, Yvette, Claudine n’andi usanga tutazi icyo avuze ariko kandi niyo twaba tukizi kandi ari na cyiza ariko ntacyo kivuze mu muco wawe kuko burya umuntu agizwe n’umuco we, ibyo ni kimwe n’uko usanga abandi biyumva cyane mu mazina nka Claude, Peter, Charles, Hesron n’andi ntidushaka kwitwa ba Ntwali, Murwanashyaka, Munyeshyaka, Shema, Rutikanga, Rutaneshwa n’andi,...
Ubu dufite amazina nka Mahoro, Uwitonze, Kwitonda n’andi,... ariko ukabasanga mu makimbira no guteza umutekano muke, imwe mu mpamvu yabyo ni uko iryo zina ryiswe iripagani kandi we kubera ko ari umukristu yiyumva murindi rya Gikiristu, kuriwe Mahoro nta gaciro ariha, mu gihe iyo ukurikiye ibigwi by’abakurambere bacu bacyiyumva mu mazina y’umuco wabo afite igisobanuro mu kubaho kwabo usanga imigirire yabo yose yarabaga ifite igisobanuro mu mazina yabo, ariko twe n’ayo twita/twa n’ubwo aba ari ikinyarwanda ariko usanga atari Kinyarwanda, niyo mpamvu iyo witegereje neza usanga dufite amazina avugitse neza ariko muby’ukuri akennye akamaro mu mibereho n’imibanire yacu.
Ibyitwa byiza cyangwa ibisa neza byose siko biba ari byiza dukwiririye gukuza imyumvire kugeza ku rwego rwaho tugira imyumvire yo gushakira ubwiza mu kamaro aho kubushakira mu nyito, aya madini twayobotse twakurikiye inyito nziza z’ibyo avuga ariko ubwiza mu kamaro twakomeje kubukena n’ubwo benshi batabibona kuko ubushobozi bubibona bwatsikamiwe, ntitwamenye ko ubwayo ari imishinga yaba Gashakabuhake igamije gukwirakwiza amatwara n’ingengabitekerezo zabo hagamijwe kuzimya umwimerere w’abo turibo ngo tube ibikoresho bihoraho byabo, aricyo ubona ko cyari kigambiriwe muri cya gitekerezo cya Bibiliya twabonye haruguru.
Aya mazina twita amakristu ndetse n’andi y’amadini nka Islam ni umuvuno ukomeye wo kubiba mu ntekerezo indangagaciro z’imico ayo madini akomokamo bigasiba buhoro buhoro indangagaciro z’umuco wacu, ibyo bituma umusaruro w’ukubaho kwacu usarurwa n’abo ba Gashakabuhake iwacu mu byacu tukarushaho gutindahara.
Hakorwe iki?
Dukwiriye kumenya icyo Izina aricyo n’akamaro karyo kuri nyiraryo, ibyo bigatuma abo tubyara none n’ejo tubaha umurage utuma bagira ubushobozi bwo kwiyubaka no gusigasira indangagaciro z’umuco wacu, tukagira abanyarwanda biyumva mu bunyarwanda kandi bifitemo inshingano zo kubaka no kurwanira ubunyarwanda, ndi Umunyarwanda ikwiriye gushinga imizi mu myumvire cyane bikarenga imvugo n’intero n’inyikirizo,kuko ntushobora gutoza Ndi umunyarwanda mu bantu bo biyumvamo ndi Umukristo, ndi Umwarabu ndi Umunyamerika ngo bikunde.
Niba agaciro k’abo turibo tukumvira mu mazina y’abo tutaribo, buri wese ku giti cye umaze kubona ubukene buri mubyo twirukira twizeyemo umukiro akwiriye gufata umwanzuro wo gusubirab ku isooko, u Rwanda rwejo tugaruka umurage urukwiriye duhe agaciro umuco wacu kuko niwo twe, twite abana bacu amazina afite intego intego yabo niyo y’u Rwanda, tubahe n’uburere buboneye bubaremamo kubaho mu ntego twabahaye, uburere mboneramuco kuko nubwo izina ari umurage urabungwabungwa, umunyarwanda ati "Izina ryiza ntiribuza umukobwa kuruha" iyo izina ryiza ribungabunzwe n’uburere mboneramuco birema umuntu ukwiriye, umuntu urema ibisubizo mu muryango mugari umuntu w’akamaro ku gihugu cye
Tube abanyarwanda mu nzira no munzu.
11 Ibitekerezo
HAKIZIMANA Kuwa 28/10/22
Abazungu.baradushuka tukava.kumuco.wacu wita.umwana.nabi bikamubaho.murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo