Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere James Kabarebe, asanga kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakoze ikosa ryo gukurikira abafite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda ari byo byakururiye iki gihugu ibibazo kimazemo imyaka myinshi.
Gen (Rtd) Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Mvemba Dizolele wo mu kigo CSIS (Center for Strategic and International Studies).
U Rwanda na Congo bimaze imyaka ireba ibiri birebana ay’ingwe, bitewe n’intambara ingabo z’iki gihugu zirimo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 Kinshasa yakunze kugaragaza ko zishyigikiwe na Leta y’u Rwanda.
Ni ibirego icyakora u Rwanda rwakunze kugaragaza, ndetse Gen (Rtd) Kabarebe yongeye gushimangira ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’uriya mutwe; bijyanye no kuba abarwanyi bawo ubwo buburaga imirwano batari baturutse ku butaka bwarwo.
Kabarebe yunzemo ko M23 yongeye kwegura intwaro igamije gusubiza uburenganzira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka barahunze Congo bitewe n’urugomo bakorerwa n’Abanyarwanda bahoze muri Leta yateguye Jenoside.
Ku bwa Gen (Rtd Kabarebe), "ikibazo gikomeye Congo ifite si M23, ahubwo M23 iyi M23 bayikoresha bayobya uburari kuri yo mateka."
Yunzemo ko ubutegetsi butandukanye bwa Congo Kinshasa hari ikosa bwakoze ryo kwanga u Rwanda, ari na ryo kugeza ubu rikomeje kugenda rikururira iki gihugu ibibazo.
Ati: "RDC yakoze ikosa rimwe rikomeye mubozi bwayo ari ryo kwemera gukurikira abafite ingengabitekerezo y’abarwanya u Rwanda n’Abatutsi, ndetse bigakoreshwa nk’igikoresho cya Politiki mu kuyobya abaturage. Ikindi ibi bituma ibibazo byabo babitwerera u Rwanda."
Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda na rwo rwari rufite impamvu yo kugaragaza ko RDC ari yo ntandaro y’ibibazo byose nk’uko na yo ibirushinja, ariko rurabyihorera ahubwo ruhitamo kubana n’iki gihugu mu mahoro.
Tanga igitekerezo