Buri muntu agira uburyo yitwaramo ku buryo bimugira udasanzwe kandi kenshi imico n’indangagaciro byacu nibyo biduhindura abo turibo, ni muri urwo rwego muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu myitwarire, cyangwa se ibimenyetso by’umwihariko byagaragajwe n’abahanga mu by’imyitwarire ya muntu bo ku rubuga rwa betterlife.quora bishobora kukwereka ko uri umuntu ufite agaciro cyane.
1. Umuntu wiha agaciro kandi akagaha n’abandi, afatwa nk’uw’agaciro, ku bw’ibyo mu gihe utemeranya n’abandi bantu ku ngingo runaka jya utanga igitekerezo cyawe utabatesheje agaciro.
Menya neza uburyo wagaragazamo ibitekerezo byawe udasakuje cyane cyangwa ngo ugire uwo uhutaza kuko mutabyumva kimwe. Iyi ndangagaciro ikugira umuntu wihariye ndetse udasanzwe mu bandi mufite ibyo mutandukaniyeho. Kwitwara gutya bizatuma abantu benshi bagushidikanyaho ndetse barusheho kutakumenyera.
2. Wigaragaza iyo igihe kigeze kandi ukagenda uko wabiteguye.
Ntusanzwe niba abantu bakubahira uburyo ukoreshamo igihe cyawe. Muri iyi minsi abantu benshi batakaza igihe cyabo, rimwe na rimwe usanga biterwa no kuba nta ntego baba bafite. Iyo uzwiho kudatakaza umwanya wawe ku bintu bidafite inyungu, bikugira umuntu wihariye mu byo ukora byose. Agaciro kawe kariyongera cyane iyo wubahiriza igihe. Iyo bazi neza ko udakunda gutakaza umwanya wawe bazabikubahira byanze bikunze.
3. Wirinda gucira abandi urubanza.
Ntiwita k’uko umuntu agaragara inyuma ngo ube wamucira urubanza, hariho impamvu zirenze imwe zishobora gutuma umuntu ahinduka kandi ibi birasanzwe, ugaragara nk’umuntu w’agaciro iyo udakunda kunenga cyane abandi. Ntibikugora no kuba wagira abandi inama bakaba bakwisubiraho mu gihe hari amakosa bakoze agaragara. Impuguke mu by’imitekerereze y’abantu mu kigo cya ’APA’ cyo muri Amerika zisanga kwihutira guhana bikomeye umunyamakosa atari wo muti wibanze mu gukemura ikibazo.
4. Witondera ibyo undi muntu avuze ntiwihutire kumucira urubanza cyangwa se kumunnyega.
Ikindi kandi wemera ko nawe wakora amakosa nk’abandi, bityo ukitondera cyane ibyo ivuga mu gihe ubonye amakosa kuri mugenzi wawe. Bazarushaho kubona ko indangagaciro zawe zidasanzwe mu gihe utabahutaza mu byo uvuga cyangwa se imyanzuro ushobora kuba wabafatira.
5. Ugendera kure ibiganiro bivuga ku bandi bantu.
Wita ku bintu ubona bifite agaciro kanini, wisanga ufasha bagenzi bawe kudatandukira ngo baganire ibidafite umumaro. Uba uri umuntu udasanzwe iyo ubasha guhindura intekerezo z’abo muri kumwe. Ubashishikariza gukora ibikwiriye kuko bituma nawe wumva utekanye.
6. Ushimira abantu kubera ibyo bagezeho, witaye ku mbaraga bakoresheje kurusha umusaruro wabonetse.
Ubasha guhagararira ba bantu ba hafi yawe mu gihe badahari. Abantu barushaho kuguha agaciro iyo ibyo uvuga bidahabanye n’ibyo ukora. Ujye wirinda kugambanira abo mukorana ngo ube wabavuga nabi kuko badahari, akenshi uzagirirwa icyizere kubera ubunyangamugayo bwawe.
7. Ubifata nk’ibisanzwe iyo bakubwiye ko udashoboye.
Birashoboka cyane kubona abantu baguca intege, bamwe bati "urabona uzabishobora...wabiretse...", nawe wabitekerezaho ugahitamo gukomeza guhangana. Iyo ushoboye kurenga ibicantege byabo ntakabuza urabatungura bakagufata nk’uw’agaciro
Ibyo bavuga ko bidashoboka birangira ubikoze, iki ni kimwe mu bintu bituma uhinduka umuntu udasanzwe. Ntujya uhagarara kugerageza kugeza bikunze, aho impaka zabo zishira iyo wakoze cyane ukirengagiza amagambo bavuga aguca intege.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso byinshi byakugaragariza agaciro kawe uko kangana, mu gihe ubasha kugenzura ibyo ukora ndetse n’abo muhorana bizatuma bakubaha cyane, ndetse n’icyizere ugirirwa kirusheho kuba ntamupaka.
Tanga igitekerezo