
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba umujyanama we ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko hari ibintu bitatu by’ingenzi yigiye kuri Perezida Paul Kagame ahamya ko ari umwe mu bantu b’ibihangange ku Isi.
Ni mu butumwa uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, mbere yo gushimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati: "Ni umwe mu bagabo b’ibihangange ku Isi. Yanyigishije byinshi. [Kuba] umunyabwenge, kugira intego no [kuba] umunyamurava. Warakoze Afande Paul Kagame ku bw’ibyo wanyigishije. Uri uharanira impinduramatwara nyawe."
Gen Muhoozi Kainerugaba mu bundi butumwa, yashimye by’umwihariko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ku kuba yarashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu musirikare mu mwaka ushize yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe kirekire warazambye.
Avuga ko kuri ubu umubano w’ibihugu byombi ari "ikimenyetso", bityo abagerageza kuwurwanya no kuwuhungabanya bakaba ari abadatekereza.
Yunzemo ko nyuma y’uko uyu mubano usubiye mu buryo kuri ubu hagomba gukurikiraho gukemura ikibazo cy’abo mu bwoko bwa Banyarwanda bavutswa uburenganzira bwabo muri Uganda.
Tanga igitekerezo