Itsinda ry’abagore 4 n’abagabo 4 bo mu mu kagari ka Kibingo, umurenge wa Karama, akarere ka Huye, babarizwaga mu byiciro by’ubudehe by’abatishoboye (icya 1 n’icya 2) bafite icyizere ko umusaruro bagiye kubona mu mushinga wabo wo korora amafi, uzabateza ndi ntambwe ihamye ibakura mu byiciro by’abatishoboye bakajya mu byisumbuyeho.
Ibi barabivuga nyuma yuko bateye ifi nkeya mu byuzi byabo biri mu gishanga cya Nyesonga, bagasanga zarakuze ku buryo imwe ipima garama 500 (500 gr).
Ku mafi 5500 yatewe mu byuzi byose, bakaba biteguye kubona umusaruro ungana n’ibiro bisaga 2,500 bakazabona hejuru ya 7,500,000 Frw mu mpera z’uku kwezi. Ni mu gihe mu kwezi kwa Nzeli 2022, bazitera akana k’ifi bakaguraga amafaranga 40.
Agaruka ku buzima yabayeho bw’ubukene bukabije, n’impinduka zigiye kuba, Dativa Uwamariya, umwe mu banyamuryango b’itsinda agaragaza icyizere.
Ati "Kera nari umukene bikabije, nta kintu na kimwe nshobora kwigurira. N’igikoma nakinywaga ngihawe kuko nari mfite n’ubumuga nasiguwe na jenoside. Nyuma naje guhabwa inka mbona ifumbire ntangira kweza imyaka, mbona n’amafaranga ninjira mu matsinda."
Uwamahoro yizera ko ubworozi bw’amafi azabuvanamo amafarannga hafi miliyoni imwe, agatangira inzira nshya y’ubukire.
Naho Musabe Antoinette, umuyobozi w’itsinda, asobanura ko amafaranga bakuye mu matsinda ariyo bashoye mu bworozi bw’amafi.
Ati "Kwishyira hamwe n’abandi byatuzamuriye imyumvire twiga umushinga wo korora amafi. Ubu nituroba dufite icyizere ko buri munyamuryango azabona amafaranga hafi miliyoni imwe. Ikindi kandi n’itsinda rimeze neza dukomeje kwizigama."
Perezidante Musabe agasaba ko ubuyobozi bwabafasha bukabaha ubutaka bakagura umushinga wabo bakagira ibyuzi byinshi bakongera umusaruro w’amafi.
Umunyamabanga nshimgwabikorwa w’umurenge wa Karama, Kalisa Constantin, ashimira abanyamuryango b’iryo tsinda bateye intamvwe mu kwigira, akabasaba gutera indi ntambwe bongera abanyamuryango kandi bakava ku cyiciro cy’itsinda bakaba koperative.
Gitifu Kalisa ati "Icya mbere turashima abaturage bagize igitekerezo cyiza cyo kwiteze imbere bakivana mu bukene. Icyo tubasaba uyu munsi ni ukwagura umushinga. Bakava ku byuzi bine bakagera ku 10 kandi bakongera abanyamuryango.."
Gitifu asaba abaturage be kandi guhaguruka bagakora. Ati "Babyuke kare baryamye batinze kugirango umubare w’ababarizwa ku byiciro by’abatishoboye ugabanuke."
Mbere y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe, abaturage basaga 3,000 bo mu murenge wa Karama babarizwaga mu cyiciro cya mbere. Ubu abasaga 90% bakaba bagomba kugisohokamo bakayoboka gahunda yo kwigira.
Tanga igitekerezo