Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 37 watwitse umugabo babanaga w’imyaka 32 y’amavuko, amusutseho amazi ashyushye.
Ibyo yabikoze ku itariki ya 23 Ukwakira 2024, mu gihe cya saa moya z’umugoroba mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Mutunda, Umurenge wa Mbazi, Akarere ka Huye.
Mu ibazwa rye, ukurikiranywe yemera ko ari we wamutwitse, akabisabira imbabazi; agasobanura ko yateruye isafuriya ku mashyiga irimo amazi ashyushye ayimusuka mu mutwe, mu maso no mu musaya nyuma y’uko bari bamaze gutongana abuza uwo mugabo gukubita umwana uwo mugore yari yarahatahanye.
Icyaha akurikiranyweho cyo gukomeretsa umuntu ku bushake, giteganywa n’ ingingo ya 11 agace ka gatatu y’ Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018.
Tanga igitekerezo