Abantu bamwe usanga bigengesera ntibakore imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko bazi ko bakwandura Virusi itera SIDA nyamara bagahitamo kuyikorera mu kanwa (Oral Sex) bibwira ko bayikwepye nyamara biba ari ukwibeshya.
Abakurikiranira iby’iyi Virus bavuga ko kwandura HIV bidasaba ko umuntu yakoze imibonano yo guhuza ibitsina gusa, kuko hari n’ibindi byinshi umuntu ayanduriramo kandi bikunda kutitabwaho nyamara Atari ibyo gukinishwa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukorera imibonano mu kanwa bihutisha vuba Virusi itera SIDA kuko mu kanwa haba horoshye.Urugero ni nk’umugore waba yatamiye igitsina cy’umugabo, hanyuma akamurangirizamo ariko icyo gihe birumvikana ni umugabo waba arwaye bityo amasohoro ye arimo HIV, bikaba byatuma ibona aho yinjirira mu kanwa kuko horohereye kandi hashobora no kuba harimo udusebe), cg se umugabo waba arimo akoza umunwa cg ururimi mu gitsina gore - cunnilingus (aha umugore ni we uba yanduye, bityo bwa bubobere n’amavangingo bikaba byatuma wa mugabo yakwandura).
Tht.org.uk, itangaza ko kwandura HIV, bitagombera ko amaraso yanduye aba yahuye n’atanduye gusa, kuko ngo no mu masohoro cyangwa amatembabuzi y’umugore bishobora kuba intandaro yo kwanduza.
Tanga igitekerezo