Kuri uyu wa 1 Kamena, i Goma, Komiseri wungirije w’ibiro by’umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi (UNHCR) ashinzwe yasabye impunzi z’ abanyekongo ziri mu Rwanda kugira ubwisanzure mu gutahuka.
Raouf Mazou yibukije ko Kigali na Kinshasa bari bumvikanye kuri iki kibazo, mu nama y’inyabutatu ku ya 15 Gicurasi 2023 i Geneve.
Raouf Mazou yashimangiye gutaha ku bushake ati: “Hariho Abanyekongo bagera ku 80.000 bari mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagera ku 200.000 ubu bari muri Kongo. Iyo ni imibare igereranijwe. Muri iyi mibare, hari abifuza gutaha n’abadashaka gutaha. Turimo kuvuga ku gutaha ku bushake bw’aberekana ubushake bwo gutaha ”.
I Geneve, guverinoma zombi zari zongeye gushimangira icyifuzo cy’uko "abashaka gutaha ku bushake mu mutekano no mu cyubahiro mu gihugu cyabo-bityo Abanyarwanda ubu bari muri DRC n’Abanyekongo ubu mu Rwanda - ko bashobora kubikora".
Hazaba kandi inama ya tekiniki, izabera mu minsi iri imbere, kugira ngo baganire ku buryo bwo gushyigikira abifuza gusubira aho bakomoka, byatangaje isoko imwe.
Abasesenguzi bo muri aka karere bavuga ko ikibazo cy’impunzi kiri mu bintu byateje ikibazo cy’umutekano muke hagati ya DRC n’u Rwanda mu myaka ibarirwa muri za mirongo.
Yanditswe na Gaston Rwaka
Tanga igitekerezo