Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko Leta ikoresha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100 mu gutunga abaherutse mu byabo n’ibiza.
Kayisire yavuze ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda 296 yo kwifashishwa mu gutuza, gutunga no gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibi biza, Abanyarwanda n’inshuti z’igihugu bakaba bamaze gutanga inkunga ya Frw miliyoni 800, kandi ko yose yamaze gushira.
Yagize ati: “Icyo nababwira ni uko kubatunga ku munsi ni amafaranga atari make, arenze miliyoni 100. Ku buryo ariya mafaranga nka miliyoni 800 ushobora gusanga ari nk’icyumweru kimwe. Ni amafaranga adufasha cyane, kuko harimo n’abatanze ibiribwa, abatanze imyambaro, bifasha Leta kugira ngo ifashe abaturage neza.”
Abavanwe mu byabo bose hamwe ni 20,236. Leta ivuga ko igiteranyo cy’amafaranga akenewe kugira ngo ibubakire ari miliyari 30.
Tanga igitekerezo