Ku wa Mbere, itariki ya 26 Gashyantare, abantu babiri baguye mu mirwano n’abapolisi mu nkengero z’umurwa mukuru wa Guinea Conakry, nk’uko imiryango yabo n’amakuru ava kwa muganga avuga.
Izo mpfu zabereye mu myigaragambyo yahagaritse ubuzima mu murwa mukuru, Conakry nk’uko tubikesha Reuters.
Amasoko yari yafunzwe, amabanki arafunga, imihanda minini yari irimo ubusa.
Ariko nanone habaye imidugararo mu duce tumwe na tumwe dutuwemo mu murwa mukuru, mu rwego rwo kwerekana kutishimira imibereho mu gihugu kiyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.
Nyina w’umunyeshuri w’imyaka 18 witwa Mamady Ke� ¯ta yavuze ko umuhungu we yapfuye nyuma yo kuraswa mu gatuza.
Umumotari witwa Ibrahima Touré na we yapfuye azize amasasu nyuma y’ihangana n’inzego zishinzwe umutekano nk’uko se yabitangaje.
Amakuru aturuka mu bitaro yemeje ko bapfuye bombi.
Abapolisi nta bisobanuro bahise batanga, ariko umupolisi mukuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko Keita yapfuye nubwo atatanze ibisobanuro birambuye.
Tanga igitekerezo