Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha,RIB rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.
Uyu akaba yarasabye umuturage ruswa amwizeza kumufasha kubona icyangombwa cyo kubaka.
Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
RIB iributsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, ko bihanwa n’amategeko.
Iranakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku babaka ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo