Umugabo wakoze impanuka y’imodoka igapfiramo abantu babiri, hagakomereka undi umwe, ariko we agahita atoroka, kuri ubu ari gushakishwa na Polisi y’u Rwanda ngo hamenyekane icyateye impanuka.
Ku wa 10 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore bari bayirimo, gusa uwari uyitwaye akibona ibibaye yahise atoroka.
Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo,Akarere ka Gicumbi.
Umushoferi akaba ari gushakishwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva i Nyagatare werekeza i Gicumbi, abayibonye bavuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi dore ko yarenze umuhanda ikagwa muri metero hafi 40.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko hakiri gushakishwa uwari utwaye imodoka.
Ati: “Uwari utwaye imodoka yahise atoroka, aracyashakishwa.”
Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwitonda igihe cyose bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.
Tanga igitekerezo