Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Diregiteri Ntawukuriryayo Jean d’Amour uyobora GS Bitaba,w’imyaka 48 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19.
Diregiteri akorera mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo mu Mudugudu wa Bitaba, yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2024, ubwo yari agarutse mu kazi yari amaze amezi atatu ahagaritsweho by’agateganyo kubera amakosa yari yakoze.
Ubwo yari muri icyo gihano, ku wa 14 Kanama 2024, nibwo uyu musore yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Karere ka Gakenke ko yafashwe ku ngufu nyuma yo gufashwa na Isange One Stop Center ya Nemba agahabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha.
Icyo gihe, uyu mugabo yahise atoroka atangira gushakishwa kugeza ubwo yagarukaga mu kazi yari yarahagaritsweho by’agateganyo aribwo hatanzwe amakuru ko yabonetse agahita atabwa muri yombi.
Gitifu w’Umurenge wa Muzo, Niyoyita Jean Pierre yemeje aya makuru, avuga ko uwo mukozi yatawe muri yombi ariko ko atatangaza byinshi kuko icyaha akurikiranyeho cyakorewe mu Murenge wa Kamubuga nawo wo mu Karere ka Gakenke ari naho uwo muyobozi yari asanzwe atuye.
Ati: "Natwe twamenye amakuru y’uko yafashwe. Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano."
"Gusa icyo gihano nibwo yari yakirangije ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja."
Urukiko ruramutse rumuhamije icyaha,yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenga cumi n’itanu (15), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe kumusambanya byaba bitamugizeho ingaruka zikomeye.
Tanga igitekerezo