Umufaransa Thierry Froger utoza APR FC yongeye kotswa igitutu n’abafana, nyuma y’uko iyi kipe yari imaze kugwa miswi na Gasogi United 0-0.
Hari mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona amakipe yombi yahuriyemo kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryakeye.
Kunganya na Gasogi United byatumye APR FC yuzuza imikino itatu imaze kunganya muri ine ya shampiyona iheruka gukina.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kandi imikino yatsinze kuva shampiyona itangiye yayibonyemo amanota atatu mu buryo butemeza abakunzi bayo.
Ibi biri mu byatumye ubwo umukino wo mu ijoro ryakeye wari urangiye abafana bongera kugaragariza umutoza Froger umujinya w’umuranduranzuzi, kubera ibyemezo ajya afata bituma ikipe igira umusaruro nkene.
Aba bafana babanje kuririmba umutoza Mohammed Adil Erradi wahoze atoza APR FC mbere yo gutandukana nabi, ku buryo impande zombi zikiri no mu manza.
Bagiraga bati: "Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!", ari na ko bacishagamo bagaragaza ko Froger nta mutoza umurimo.
Ntibyaciriye aho kuko abafana ba APR FC banumvikanye bamagana impamvu uriya mutoza adakimisha abakinnyi b’abanyamahanga nka Sharaf Eldin Shiboub cyo kimwe n’umunya-Caméroun Salomon Charles Banga Bindjeme.
Bati: "Shiboub wacu, Shiboub wacu! Bindjeme wacu, Bindjeme wacu!"
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo APR FC yari imaze kugwa miswi na Kiyovu Sports igitego 1-1, bamwe mu bafana ba APR FC na bwo bari bumvikanye basaba ko Thierry Froger yakwirukanwa kuko "nta mutoza umurimo."
Uyu Mufaransa mu mpamvu aheruka gutanga zituma adakimisha abakinnyi barimo Shiboub, harimo amahitamo ye nk’umutoza ndetse n’ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga.
Tanga igitekerezo