
Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahishuwe ko mu byo yaba afungiwe harimo kugirana umubano n’abayobozi b’u Rwanda.
Biselele uzwi cyane nka ’Bifort’, afungiye muri gereza ya Makala y’i Kinshasa kuva ku wa 20 Mutarama uyu mwaka.
Jeune Afrique yatangaje ko mu byo uyu mugabo wanahoze ari intumwa ya Tshisekedi yaba azira harimo n’u Rwanda, dore ko ibirego aregwa ntaho bitandukaniye n’ibyashinjwaga François Beya na we wahoze ari umujyanama wa Perezida wa Congo mu by’umutekano.
Iki gitangazamakuru kivuga ko cyabonye inyandiko y’urubanza rw’uriya mugabo igaragaza ko mu byo ashinjwa harimo "kuganira kuri Telefoni n’abayobozi b’u Rwanda", nyamara na mbere y’uko Tshisekedi amwiyegereza yari abizi neza ko afitanye ubucuti n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikindi Bifort azira ngo ni ikiganiro yigeze kugirana n’umunyamakuru Alain Foka wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Muri iki kiganiro cyabaye muri Mutarama uyu mwaka mbere y’uko Fortunat Biselele yirukanwa akanatabwa muri yombi, yavuze ko hari ’amasezerano y’ibanga’ Tshisekedi yari yaragiranye na Perezida Kagame mbere y’uko bashwana.
Icyo gihe yavuze ko Tshisekedi akigera ku butegetsi yegereye Perezida Paul Kagame nk’umuntu wari uziranye n’abantu batandukanye hirya no hino ku Isi, akamusaba ko babyaza umusaruro amabuye y’agaciro ya Congo Kinshasa ku bw’inyungu z’ibihugu byabo bombi.
Ati "Perezida Felix yahaye mugenzi we ikintu kimwe cyoroshye: Turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu, nta ntambara izimura imipaka, tuzakomeza duturane ubuziraherezo. Reka dukorane imishinga ibyara inyungu ku mpande zombi."
"Mfite ibirombe mukeneye, mwe mufite ubushobozi bwo kwegera abashoramari hirya no hino ku Isi, twakorana tugateza imbere aka gace dufatanyije’."
Biselele yunzemo ati: "Yarabimubwiye, njye ubwanjye nagiye i Kigali inshuro zitandukanye noherejwe na Perezida Tshisekedi mfite ubwo butumwa. Perezida Kagame yari abishyigikiye, hari intambwe twari tumaze gutera, kugeza ubwo hajemo izindi nyungu zihishe zatumye ibintu bigera aho biri uyu munsi."
Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka ari bwo Fortunat Biselele azagezwa imbere y’ubutabera.
Uyu mugabo usanzwe ari umuntu wa hafi y’umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi, kubangamira umutekano w’igihugu ndetse no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
Tanga igitekerezo