Nyuma y�icyumweru FARDC itangije ibitero byo kurwanya inyeshyamba za ADF, biravugwa ko ibirindiro byinshi by�umutwe muri Beni byigaruriwe nyuma y�ibitero bikomeye no gusukwaho ibisasu bya bombe.
Ni ibirindiro bya ADF ngo biherereye mu nkengero za Pariki y�Ibirunga, nk�ahitwa Kadowu, Vemba, Kididiwe, Malolu, uduce bivugwa ko duherereye muri �mpandeshatu y�urupfu�.
Nk�uko umuvugizi w�ibikorwa bya gisirikare bya Sokola1, Maj. Mack Hazukay yabitangarije Radio Okapi, ngo haba hakiri kare kuvuga imibare y�abamaze kugwa, gukomerekera cyangwa gufatirwa ku rugamba kuko ibitero bikomeje.
Yavuze ko igisirikare giteganya gukomeza intego zacyo kugeza ku iherezo, by�umwihariko gushyira mu bikorwa icyifuzo cy�umukuru w�igihugu yagaragarije I Beni ubwo ahaheruka, aho yavugiye ko abaturage ba Beni bazarya Noheri n�Ubunani mu mahoro n�ituze.
Inshingano Igisirikare cya Congo cyahawe mu kugaba ibitero ku nyeshyamba ni ukugarura ububasha bwa leta muri aka karere kibasiwe n�ubwicanyi ahanini bukorerwa abasivili kuva mu 2014.
Tanga igitekerezo