
Pastor Dr. Antoine Rutayisire yafashwe nk’intwari ubwo abayoboke bo mu itorero Angilikani Paruwase ya Remera bamusezeragaho mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatangiye taliki 4 Kamena 2023.Uyu mushumba usanzwe akorera umurimo w’Imana muri iyo Paruwasi, yaraswe ubutwari bwe no kwitanga kuri uwo mu rimo by’umwihariko mu gace k’i Remera ahazwi nko mu Giporoso.
Mu birori byo kumusezeraho byagiye biba mu ngeri zitandukanye, yagiye ashimirwa imirimo yakoze harimo gusana imitima ya benshi yari yaratentebutse, kubakira abatishoboye byaba bikozwe mu rwego rwa Paruwasi cyangwa ku giti cye.Bimwe mu byamuranze ubwo yari mu nshingano ni inyigisho zasunikiye benshi mu kwegera Imana no kwicisha bugufi.
Ikindi ibikorwa yakoze birivugira mu gace iyi Paruwase iherereyemo hazwi nko mu Giporoso aho yazamuye urusengero rushya n’izindi nyubako z’ubucuruzi zirugaragiye byatwaye asaga miliyoni 900 frw.Mu ijambo rye ubwo yasezeraga abakilisitu mu mpera z’icyumweru dusoje, yababwiye ko n’ubwo atazongera kwicara ku ntebe y’umuyobozi w’iyo paruwasi, atagiye ngo yicare ahubwo azakomeza umurimo w’iyogezabutumwa bwiza.
Ibindi mu byo yashimiweho, n’uburyo yagiye ahuriza hamwe abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akabitaho akabafasha kwigirira icyizere bakaba abagabo bahamye n’abagore biyubatse.Si abana gusa kuko yagiye yimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge abihuza n’iyobokamana.
Dr Antoine Rutayisire wujuje imyaka 65 y’amavuko yari amaze imyaka 12 ayobora Paruwasi ya Remera, yahawe imodoka azajya agendamo mu rwego rwo kumuherekeza neza ari nako abakirisitu bagenda bamuha impano zitandukanye bishimira ibyo yabagejejeho.Yarasimbuwe kuri iyo mirimo na Pasiteri Karegesa Emanuel uzakomeza imirimo nka Pasiteri mukuru.
Tanga igitekerezo