Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Rurangirwa Wilson wamamaye nka Salongo.
Dosiye y’uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 31 Ukwakira 2024, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ugushyingo 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitandatu.
Mu byaha Salongo akurikiranyweho harimo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, icyaha cy’iyezandonke, ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Salongo kugeza uyu munsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.
Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Mayange. Yafatanywe, impu z’ibisimba, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi n’inkono.
Salongo afunzwe nyuma y’aho Umuvugizi wa RIB aherutse gutangaza ibice bitanu uru rwego ruri kwibandaho cyane bigaragaramo ibyaha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ibyo bice ni igice cy’imyidagaduro (abahanzi baririmba), iyobokamana n’ivugabutumwa, kwamamaza imbaraga zidasanzwe n’ubupfumu, gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y’ubwambure no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Tanga igitekerezo