Buri muntu wese ufite imitekerereze mizima, abaho afite intego, inzozi cyangwa se ibyifuzo by’ibyo aba yumva yageraho bikamunyura. Buri gihe tubaho duhangayikishijwe n’uburyo twakoresha tukabasha kugera kuri rya terambere rirambye. Gusa ariko ngo inzira ntiburira umugenzi. Inzobere z’urubuga rwa Human Mind Readers zashyize ahabona amwe mu mahane ngendendwaho yatuma ugera ku nzozi zawe.
1. Rekeraho kubwira abantu imigambi yawe yose
Birumvikana ko gukora bucece ariyo mbarutso yo kugera ku nsinzi wifuza. Abantu benshi bakunze kugorwa no gutengurwa n’abo baba bagiriye icyizere bakababwira byose ntacyo basize inyuma.
Ntibishoboka ko umuntu mutaganiriye yamenya ubyo utekereza gukora, ari nayo mpamvu kwizera abantu buhumyi bishobora gutuma udatera imbere. Bamwe mu bantu wizera haba harimo abakuryarya, abenshi nibaba bakwitayeho ndetse bifuza ko watsindwa bityo rero shishoza ejo utazaririmba urwo ubonye.
2. Menya guhitamo neza inshuti zawe
Abaganga bo mu kigo cya APA muri Amerika bakoze ubushakashatsi mu by’imitekerereze ya muntu bagaragaje ko uburyo bwiza bwizewe bwatuma umuntu aba mwiza kurushaho ari uko yamenya guhitamo inshuti nziza.
Gerageza ushake abantu bakuba hafi bakakuzuza, muri macye buri muntu aba akeneye undi muntu wo kumuba hafi akamufasha kudacika intege.
Ese kugira inshuti byatuma ugera ku nzozi zawe z’iterambere? Birashoboka iyo wahisemo bitari bimwe bya hubu hubu, inshuti nziza izakongerera imbaraga mu gihe ntazo ufite, izakumenyesha aho amahirwe ari wisange wageze ku gasongero. "Mbwira inshuti mugendana nkubwire uwo uri we". Uyu ni umugani usobanuye byinshi nk’uburyo inshuti zawe zishobora no kuguhindura.
3. Ishimire ibyo wagezeho, ntiwitege ibyo utarabona
Kunyurwa ni kimwe mu bigaragaza ko umuntu hari aho yavuye ndetse n’aho ari ubu magingo aya. Kwishimira ibyo twagezeho bitwongerera icyizere twifitiye ko n’ibisigaye bishoboka. Ubushobozi bw’ubwonko bwacu bwo gukemura ibibazo burushaho kwiyongera mu gihe umuntu ashimishijwe n’ibyo abonye cyangwa se yagezeho. Umuntu arushaho gutekereza iterambere rye iyo azi neza ko hari ibyo arimo gukora kandi akaba adahangayitse cyane.
4. Kora uko ushoboye ubundi wiringire inzira bizacamo
Byemezwa ko uko umuntu akora cyane ari nako amahirwe menshi aza mu nzira ze. Bitewe n’imyemerere ushobora kuba ufite ushobora guhamya ko amahirwa aza utabigizemo uruhare; gusa utahinze ntiwasarura ndakubwiza ukuri. Ujya wumva cyangwa ugasoma amateka y’abantu bageze ku nzozi bari bafite? Icyo bose bahurizaho ushobora guhita ugicukumbura bidasabye ngo nyishimangire mu nyandiko hano. Kubyuka kare, gukora cyane, kwiga ibintu bitandukanye, kuryama amasaha macye. Gukora cyane nirwo rufunguzo rw’amahirwe.
5. Iga kwigenzura ku giti cyawe
Iri banga usanga rizwi na bantu mbarwa, muri kamere ya muntu harimo imyitwarire yo kwita ku byo abandi bantu batekereza ariko tugashiduka natwe ubwacu twishidikanyaho kubera kunanirwa kwigenzura. Icyo abahanga bemeza nk’imbaraga zikomeye zishobora gutuma umuntu agira umwihariko; kugenzura buri kimwe cyose ushoboye biguha imbaraga mu byo ukora. Iyo ubasha no kungenzura ibikorwa by’abandi nabyo ni ingenzi ku buryo utabyirengagiza, ariko ni ngombwa kwita cyane ku bushobozi bwawe bwo kugera ku nzozi wifuza gukabya.
6. Gerageza kugabanya amarangamutima menshi ugira
Rimwe na rimwe tugira amarangamutima arengeje urugero tukabikomerekeramo nubwo ingaruka ziboneka nyuma y’igihe kirekire. Uti ubwo se wamenya gute ko amarangamutima yawe ari menshi? Banza wihe umwanya muto mbere yo kugira icyo ukora, tekereza neza nimba ari ubwa mbere icyo kintu kibaye, ibaze ku ngaruka zacyo. Ubona basetse, ugaseka gutyo nawe! Kanaka yakuguza amafaranga ukabyemera, akakubwira ati: "ba untijeho gato" amaso ukayerekeza ijuru kugeza uhebye. Ejo wamwishyuza akakurusha uburakari.
Biragoye ko umuntu azagushuka cyangwa ngo agushore mu bintu utari witeze mu gihe wabashije kugenzura amarangamutima yawe. Abakina (nnye) urusimbi bazi neza uburyo ki bagorwa no kugenzura ibitekerezo byabo iyo bijejwe indonke zitubutse, bituma bamwe bahinduka ’mpemuke ndamuke’.
Izi nama zishingiye k’ubuhamya bwagiye butangwa n’ababashije gutera imbere binyuze mu myumvire bari bafite, ndetse n’ibyo bagiye bahindura mu rugendo rwabo bigatuma bahinduka abantu badasanzwe bamwe twita intwari z’irwanyeho. Ubukire ni inzira ndende ariko ishobokera buri wese, byose birashoboka icyo usabwa hereza agaciro kugira intego mu buzima no gukora cyane.
2 Ibitekerezo
Shimwa valentin Kuwa 11/01/24
Uko iminsi iza mbona ibintu mukora mukomeza kubikora kinyamwuga. Mukomereze aho.
Subiza ⇾Aimee Patty Kuwa 22/01/24
Kabisa iyi nkuru irasobanutse!
Subiza ⇾Aimee Patty Kuwa 22/01/24
Thanks kabisa! iyi nkuru ni fresh cyane.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo