Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu.
Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu mwishywa w’umugore we.
Umushinjacyaha yavuze ko Dr Olufemi Olaleye yaba yarahohoteye uyu mwana w’umukobwa mu gihe kirenga umwaka kugeza igihe umugore we abimenye akabimenyesha polisi.
Olaleye yagejejwe imbere y’urukiko mu Ugushyingo umwaka ushize ku byaha bibiri byo gufata ku ngufu hagati y’Ukuboza 2019 na Nyakanga 2022, ubwo uyu mukobwa yari yagiye kubana n’umuryango wabo.
Mu gihe cy’urubanza, umugore wa muganga, Aderemi Olaleye, yavuze ko yavumbuye iryo hohoterwa nyuma y’uko umukobwa abibwiye nyirasenge n’umushoferi w’umuryango.
Yashinjwaga kandi kumuhatira kureba filime z’urukozasoni.
Kuri uyu wa kabiri, umucamanza Rahman Oshodi yatanze imyanzuro yavuze ko ibimenyetso byatanzwe mu rukiko "bigira uruhare runini" ku uregwa.
Umucamanza Oshodi yavuze ko uyu muyobozi w’ibitaro bya Optimal Cancer Care ahamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu kuko ngo nawe yari yabyemereye Polisi .
Mu gutakamba ,munyamategeko wa muganga, Adebisi Oridate, yasabye leta kwita ku kuba hari serivisi Olaleye nk’umuganga wa kanseri yatangaga bityo akaba yarekurwa agakomeza imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Umucamanza yanze icyifuzo cye avuga ko Olaleye agomba gufungwa igihe kirekire nk’ikimenyetso kigaragaza ko ubutabera bwa Nijeriya bwanze ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yategetse kandi izina rya muganga kongerwa ku gitabo cy’abasambanyi bo muri Leta ya Lagos.
3 Ibitekerezo
cyamate Kuwa 26/10/23
Ariko se koko,aba banyamakuru biki kinyejana bigira amashulu yabo hehe koko? Ese ahubwo nkuyu ni umunyarwanda?isano yitwa ngo MWISHYWA W’UMUGORE WE!yewe nakumiro kabisa,mwishywa W’UMUGORE we ubwo yitwa ngwiki mukinyarwanda cyiza?iyo sano ntibaho
Subiza ⇾Mparambo Kuwa 27/10/23
Mujye gufata amasomo y’iminyarwanda. Nta mugore ugira umwishywa
Subiza ⇾Umwishywa ni umwana wa mushiki w’umuntu. Ugira umwishywa rero aba ari uw’igitsina gabo.
cyuma Kuwa 09/11/23
Umugore ntsgira umwishywa ahubwo umwisengeneza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo