• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by’ubutaka
    Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab
    Urwego rwahagaritse indege yari kuzana abimukira rurakemangwa
    Uganda: Undi munyeshuri wa kaminuza yarashwe
    FARDC iryamiye amajanja kubera M23: Icyegera cya Bemba
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
    Ese koko u Rwanda ni gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari?
    Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?
    Gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?
    Inkota kirimbuzi iri mu mazina ya gikirisitu
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Covid-19: «Nyunganira mwana », inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y’amahugu arwana n’inzego z’ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
    Covid-19: Abagore barambiwe akabariro, ibintu bafata nk’ihohoterwa
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Imbaraga Magufuli yabonye muri Ndayishimiye zikomeje kugaragara
    Uganda: Bakoze amahugurwa yo gukura Museveni ku butegetsi
    Ingabire Victoire ahanze amaso Perezida Kagame
    Abadepite bo mu Budage bijeje RDC ‘kotsa igitutu perezida Kagame’
    Fortunat Biselele yaba azira gucudika n’abayobozi b’u Rwanda
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Irerero rya PSG mu Rwanda ryegukanye igikombe cy’Isi
    Rayon Sports yatuye Perezida Kagame Igikombe cy’Amahoro yatwaye APR FC
    Carlos utoza Amavubi yanze guhamagara Haruna Niyonzima ngo atamuvangira
    Abakinnyi 10 ba Rayon Sports bemeye kujya gukina na APR FC
    Mourinho yatangaje ahazaza he nyuma yo gutsindwa na Fc Seville
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.

Zicukumbuye

Covid-19: Abagore barambiwe akabariro, ibintu bafata nk’ihohoterwa

Yanditswe na TUYIZERE JD
Yanditswe kuwa 14/04/2020 09:30

Indwara y’icyorezo ya Covid-19 yatwaye ubuzima, irabwonona ndetse itera n’ihungabana rikomeye ku buzima bw’abantu n’ubw’ibihugu nk’ubukungu. Byatumye ibihugu bitandukanye bifata ingamba zijyanye n’intera kimaze kugeraho iwabyo mu buryo bwo kukirwanya no gukumira ikwirakwira ryacyo ariko bimaze kugaragara ko byabaye umwanya usesuye w’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bigera no kuri gahunda y’akabariro.

Mu ngamba zikakaye zafashwe harimo guhagarika hafi ibikorwa byose bigize ubuzima bwabyo nk’ibyinjiriza abaturage n’ibyinjira mu masanduku ya leta nko mu bigo bikusanya imisoro. Ingamba ikomeye cyane ni ugutegeka abaturage kuguma mu ngo ku bw’ineza y’ubuzima bwabo, bwarinzwe kudafatwa n’iki cyorezo.

Kuguma mu ngo bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu. Hamwe nko mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa, abaturage bari barategetswe kuguma mu nzu kugeza igihe baherewe andi mabwiriza yo gusohoka. Hari ibindi bihugu bisaba abaturage kuguma mu ngo zabo, gusohoka hanze babyemerewe ariko kuharenga bakaba banabihanirwa. Hari kandi ibihugu bisaba abaturage kuguma mu ngo, bakajya hanze bagiye guhaha ibyo kurya, kwivuza no kubikuza amafaranga (serivisi za banki na ‘Mobile Money’).

Iri bwiriza ryo kuguma mu rugo ryakijije ubuzima bw’abantu benshi bagombaga kwandura iki cyorezo kuri uyu mubumbe, ariko na none hari ubuzima bwatakariyemo ndetse n’ibikomere byasigiwe bamwe bitewe n’ihohoterwa bakomeje gukorerwa, cyane cyane abagore n’abakobwa (ab’igitsina gore).

Ingero z’iri hohoterwa ni uruhuri

N’ubwo iyi nkuru bamwe yabasekeje bitewe n’amagambo ayirimo, ntabwo ishimishije na gato ku rundi ruhande. Tariki ya 11 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye videwo y’umugore wo muri Ghana, wasabaga Perezida w’iki gihugu, Nana Akufo-Addo guha abaturage uburenganzira bagasohoka mu nzu ngo kubera ko abagabo bari kubatera akabariro cyane. Yatekerezaga ko ubwo ari bwo buryo bwonyine bwamutabara.

Ikibazo cy’uyu mugore kirajyana n’icy’abandi bapfukirwa umunwa mu ngo, bagakubitwa cyangwa bagakorerwa irindi hohoterwa, rimwe na rimwe hakazamo urupfu.

Kuri BBC hari inkuru y’umugore muto wo muri Esipanye witwa Carina wishwe n’umugabo we muri ibi bihe byo kuguma mu ngo kubera Coronavirus. Iyi nkuru igaragaza ikibazo cy’ihohotera gikomeje gukorerwa abo mu miryango itandukanye, kuba bameze nk’abafungiranwe bikaba byabaye urwaho. Iki kinyamakuru kiti: “Byongereye ibyago ku bagore ubu bagomba kugumana mu rugo n’abantu basanzwe babahohotera.”

Kuvuga ko ikibazo cy’ihohotera mu miryango kiri hose, kikaba cyarakajije umurego mu bihugu byahagaritse ibikorwa hafi ya byose, bikabuza abaturage kujya hanze y’ingo zabo; ntabwo yaba akabije cyangwa se ngo yitwe ko arengereye. None se hari igihugu kitavugwamo ubwicanyi bukorerwa umwe n’undi; umugabo, umugore se cyangwa umukobwa?

Mu minsi ishize, ubwo Minisitiri w’Intebe yari amaze gutangaza ko abantu baguma mu ngo tariki ya 21 Werurwe, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ubutumwa butandukanye bushushanya imibereho y’abagize imiryango muri iki gihe kidasanzwe. Hagaragayemo umugabo wari usanzwe ari imbonekarimwe mu rugo, watunguwe no kubona ibihabera byose. Hagaragaye kandi umugore ubarira mugenzi we inkuru y’uko umugabo amuhozaho inkeke, amusaba ko bajya gutera akabariro, avuga ko yamuboneranye.

Umunyamabanga Mukuru wa ONU yavuze kuri iki kibazo

Bwana Antonio Guterres uyoboye Umuryango w’Abibumbye (ONU) tariki ya 9 Mata 2020 yandikiye abatuye Isi ubutumwa busaba ko ab’igitsina gore bahabwa umwanya bagatanga uruhare rwabo mu guhangana na Covid-19. Yavuze ko kandi muri iki gihe ibihugu byafashe ingamba, bigashyiraho ibihe bidasanzwe, ihohoterwa rikorerwa abagore ryazamutse, birenze uko byari bimeze mu 2019 ubwo umugore umwe muri batanu yahohoterwaga.

Guterres ati: “Abagore benshi muri aba bahohotererwa mu ngo ndetse bakimwa zimwe muri serivisi cyangwa se bakabuzwa kuzaka.” Yongeyeho ko uburinganire ndetse n’uburenganzira bw’abagore ari intwaro izatuma Isi ishobora guhashya iki cyorezo mu gihe gito.

Leta zikore iki?

Ihohoterwa rikorerwa mu miryango riri mu buryo bwinshi nk’uko bigaragara. Harimo gukubitwa no gutotezwa mu buryo butandukanye. Rikorerwa abana byagera ku bashakanye bikaba akarusho kuko ni byo bikunze kuba intandaro yo gusenya ingo.

Ihohoterwa mu bashakanye cyane iyo bigeze mu gutera akabariro biba ikibazo cy’ingorabahizi. Umugabo aba ahohoteye umugore mu gihe yifashishije imbaraga z’umubiri mu gukoresha uwo bashakanye iki gikorwa, ndetse n’umugore aba ahohoteye umugabo we mu gihe yangiye umugabo gukora iki gikorwa.

Kumenya uwahohoteye undi muri iki gikorwa biragoye cyane ko ari ibanga ry’abashakanye. Niba abana badashobora kumenya ikibazo kiri hagati y’ababyeyi babo ku bijyanye n’akabariro, abaturanyi nabo ntibabimenya, bigorane kugishakira umuti keretse umugore n’umugabo bacyikemuriye ubwabo.

Leta zatanze uburyo bwo kwaka ubufasha ku muntu wakorewe ihohoterwa, akabona ubutabera cyangwa se hakabaho ubwunzi mu gihe [nk’urugero] abashakanye babyifuje, bakemera kwerura. Ariko na none uretse n’ihohoterwa ku bijyanye n’akabariro, abashakanye birabagora kwerura, bakavuga ikibazo kiri mu rugo rwabo kubera gutinya ko cyajya ku karubanda. Ubuyobozi buzagikemura bute by’umwihariko muri iki gihe cya Covid-19 niba ubusanzwe gisa n’icyananiranye?

Umwe mu miti ishoboka ni ukwigisha imiryango, igatinyuka ikavuga ibibazo biyirimo kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye cyane ngo gusenyuka kwayo, imfu, ibikomere ku mubiri no ku mitima.

Izindi Nkuru Bijyanye


Kayonza: Mu ntambara y’amahugu arwana n’inzego z’ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Izindi wasoma

Covid-19: «Nyunganira mwana », inzira nshya ishora abana mu muhanda

Kayonza: Mu ntambara y’amahugu arwana n’inzego z’ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame

Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?

Politiki, intwaro kirimbuzi ikomeje kugarika ingogo muri ibi bihe bya Coronavirus

TUYIZERE JD
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

8 Ibitekerezo

gisagara Kuwa 14/04/20

Iyi Coronavirus irimo guhindura ubuzima ku isi yose.Nkuko president Macron yaraye avuze "Le monde ne sera plus comme avant" (Abantu ntabwo bazongera kubaho nka mbere).Kubyerekeye "kurambirwa akabariro",Imana itubuza gukabya.Nkuko dusoma muli Imigani 5:15-20,abashakanye bagomba kwishimana mu gitanda.Ni itegeko ry’Imana.Ikibabaje nuko abantu babihinduyemo ubusambanyi kandi ibutubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana numuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi wImperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Subiza ⇾

Kankindi Kuwa 14/04/20

Ariko iyi si iraruhije!! Bamwe barinuba akabariro , abandi turigunze imisonga iratwishe!!! Yewe wa si w Uraruhije nta kindi navuga !!!!!!!!!

Subiza ⇾

Kuwa 12/10/20

warebye se ugufasha akagukiza umusonga

Subiza ⇾

@@@@ Kuwa 15/04/20

Bihorere Kankindi we!Bararata abana impyisi zihuma...

Subiza ⇾

nsengiyumva Kuwa 15/04/20

Iyi minsi byo iragoye ku ngingo y’akabariro!ahubwo mu gihe kiza intambara zirarota mu ngo!abandi baraza kurwara ihahamuka.Gusa maze no kubona ko burya akabariro gasaba no kuba wariye neza kuko njye ubu n’ubushake natangiye kububura.

Subiza ⇾

sportif international Kuwa 15/04/20

Isi ni uko imeze nyine. Bamwe barambiwe akabariro, abandi (nk’abakora umwuga w’uburaya) numvise aho bavuga ngo babarekure babujyemo. Abandi barambiwe kwicara mu mazu yabo mu gihe abandi baryamye mu bitaro kubera COVID-19. Hari abarambiwe ikiruhuko ko batari kujya mu kazi kandi salaires zabo zitarahagaze mu gihe abaganga, abapolisi, abasirikare n’abandi barebwa no kurwanya CORONA barara amajoro bagira ngo bayihashye. Nyamara hari n’abandi bamaze guhagarikwa ku kazi kuko ibigo bakorera nta mafr yo kuzabahemba bifite. Hari n’abaguze ibyo kurya byinshi buzuza amazu mu gihe abandi inzara ibiciye mu ngo zabo.
ICYAKORA IHOHOTERWA ICYO RYASHINGIRAHO CYOSE NI IRYO KWAMAGANIRWA KURE.

Subiza ⇾

Sibomana Emmanuel Kuwa 16/04/20

Jyewe uko mbibona,mbona imiryango yari isanzwe ifitanye utubazo ariyo yaba irimo guhura n’iki kibazo k’ihohoterwa mu gutera akabariro muri iyi minsi dusavwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid 19.Kuko niba umugabo/umugore yahohoteraga uwo bashakanye ku mutungo,amuca inyuma,...mu bitekerezo bye ntaba amwishimiye babana ari nko kumwihambiraho/kubura uko agira,ariko nibura mbere ya Covid 19 bahuraga amasaha make ,none ubu bari kumwe 24/24h,7/7days.Ubu rero byabaye agahomamunwa,ariko ntitukarebe cotnatif gusa tujye tureba na cotpositif.Nshatse kuvuga ko kubari babanye neza nabo ubu urukundo rwarabazengereje care ni yose,kubijyanye n’akabariro ho ubu babonye umwanya.

Subiza ⇾

pvlovbelden Kuwa 16/04/20

Ewana barekere gukavya kbs ibi sibintua erega ntabo ntabantu kbs

Subiza ⇾

Kuwa 12/10/20

warebye se ugufasha akagukiza umusonga

Subiza ⇾

Kankindi Kuwa 14/04/20

Ariko iyi si iraruhije!! Bamwe barinuba akabariro , abandi turigunze imisonga iratwishe!!! Yewe wa si w Uraruhije nta kindi navuga !!!!!!!!!

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Urubanza rwa Dr Kayumba rwongeye gusubikwa
Urubanza rwa Dr Kayumba rwongeye gusubikwa

Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by'ubutaka
Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by’ubutaka

Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab
Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab

Kurya amashu, igisubizo ku bakunda kwibasirwa n'impatwe
Kurya amashu, igisubizo ku bakunda kwibasirwa n’impatwe

Irerero rya PSG mu Rwanda ryegukanye igikombe cy'Isi
Irerero rya PSG mu Rwanda ryegukanye igikombe cy’Isi

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Urubanza rwa Dr Kayumba rwongeye gusubikwa
05/06/23 17:05
Urubanza rwa Dr Kayumba rwongeye gusubikwa
Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by'ubutaka
05/06/23 16:22
Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by’ubutaka
Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab
05/06/23 15:48
Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab
Kurya amashu, igisubizo ku bakunda kwibasirwa n'impatwe
05/06/23 15:38
Kurya amashu, igisubizo ku bakunda kwibasirwa n’impatwe
imikino

Irerero rya PSG mu Rwanda ryegukanye igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ni bwo ikipe y’abana batarengeje imyaka 11 n’iy’abatarengeje 13 (...)

Yanditswe na Biregeya Justin
Amakuru

Urwego rwahagaritse indege yari kuzana abimukira rurakemangwa

Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera ikiremwamuntu rurakemangwa nyuma yo gufata icyemezo (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

Uganda: Undi munyeshuri wa kaminuza yarashwe

Muri Uganda, umukozi ushinzwe umutekano yarashe umunyeshuri wa kaminuza arapfa, nyuma y’uko (...)

Yanditswe na Byungura Cesar
iyobokamana

Dr. Antoine Rutayisire asize inkuru mu Giporoso

Pastor Dr. Antoine Rutayisire yafashwe nk’intwari ubwo abayoboke bo mu itorero Angilikani (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.