Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwirukanye Col (Rtd) Karasira Richard wari umuyobozi mukuru wa APR FC, nyuma y’ibibazo bikomeje kurangwa muri iyi kipe.
Amakuru y’uko Col (Rtd) Karasira atakiri Chairman wa APR FC yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Sam Karenzi ukurikiranira hafi amakuru yo muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yirukanwe nyuma y’amasaha make APR FC itewe mpaga y’ibitego 3-0 na Gorilla FC nyuma yo gukinisha umubare w’abanyamahanga urenze uw’abemerewe gukina.
Ni amakosa yaje akurikira ibindi bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Nyamukandagira, birimo gushora amafaranga y’umurengera mu kugura abakinnyi ariko ntibatange umusaruro.
Ni APR FC kandi yakunze kuvugwamo ibibazo by’ubukomisiyoneri ari na byo bituma igura abakinnyi badashoboye.
Col (Rtd) Karasira Richard yari Chairman wa APR FC kuva mu mwaka ushize, ubwo yahabwaga izo nshingano azisimbuyeho Gen Mubarakh Muganga wahise agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Tanga igitekerezo