
Carlos Ferrer, usanzwe ari umutoza w’Amavubi yatangaje ko impamvu atashyize Haruna Niyonzima ku rutonde rw’Abakinnyi bazakina ku mukino Amavubi azahuramo na Mozambique, ari uko ngo amuvangira mu bitekerezo.
Ni amakuru yatangaje ubwo mu rutonde rw’abakinnyi 28 rwasohokaga, hatagaragayeho umukinnyi Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni akaba n’umwe mu nkingi za mwamba ikipe y’igihugu yagenderagaho.
Ni umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 u Rwanda ruzakiramo Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.Umutoza Carlos Ferrer yagaragaje ko iyo ahamagaye Haruna usanga amushyiraho amategeko menshi y’uko ikipe ikwiye gukina. Ati ”Haruna ni umukinnyi ushyiraho amategeko cyane, ni umukinnyi uguha amategeko menshi y’uko ikipe igomba gukina reka tubivuge gutyo.”
Avuze ibi mu gihe Haruna amaze kugaragara mu mikino 110, aho yagiye akina mu buryo rimwe na rimwe bitagiye bivugwaho rumwe , bamwe bavuga ko atagishoboye ariko ikindi gihe umusaruro we ukigaragaza.Gusa ku rundi ruhande Carlos Ferrer avuga ko n’ubwo Haruna atahamagawe bidakuyeho ko aciwe mu kibuga.
Avuga ko kandi yemeye kwirengera ingaruka bizateza ndetse akemera n’abazamunenga ko atamuhamagaye.Gusa yemera ko ari umukinnyi mwiza mu kibuga ariko ngo akanenga amategeko amushyiraho.
Mu mikino ine Amavubi amaze gukina gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 rwatangiye muri Kamena 2022,Haruna Niyonzima ntabwo yari yahamagarwa na rimwe n’umutoza Carlos Ferrer.Ibi byose bikaba bisanishwa n’uko batavuga rumwe.
1 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 17/06/23
Kunda cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo