Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umukuru w�inyeshyamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agiye kujuririra igihano cy�igifungo cy�imyaka 30 yakatiwe n�Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nk�uko byatangajwe n�umwunganizi we kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Ugushyingo.
Bosco Ntaganda, wari warahimbwe �Terminator�, kuri uyu wa Kane ushize nibwo yakatiwe igihano kiruta ibindi mu bimaze gutangwa na CPI nyuma yo kumuhamya muri Nyakanga, ibyaha by�intambara n�ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu burasirazuba bwa Congo hagati ya 2002 na 2003.
St�phane Bourgon wunganira Bosco Ntaganda yavuze ko bagiye kujuririra iki gihano bitarenze mu minsi 30 nk�uko biteganywa n�amategeko.
Uyu yakomeje agira ati: �Bosco Ntaganda ameze neza kandi aracyakomeye. Yihaye amahoro.�
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iributsa ko Ntaganda w�imyaka 46 yari yanajuririye muri Nyakanga ibyaha 18 , birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, no kuvana abaturage mu byabo.
Abacamanza bakaba mu rubanza baragaragaje uruhare rwa Ntaganda mu byaha byakozwe n�ingabo ze, mu mutwe wa FPLC, hagati ya 2002 na 2003 muri Ituri, mu majyaruguru y�uburasirazuba bwa Congo.
Tanga igitekerezo