Mu gicuku cyo mu ijoro ryo ku cyumweru Tariki ya 3 rishyira kuwa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 , abaturage bari barinze intoryi zo mu mirima yabo kugira ngo zitibwa, batabaje inzego z’ibanze muri Komini ya Mutambu mu Ntara ya Bujumbura, bavuga ko hari umugore babonye wageze aho bari bari aje mu murabyo.
Ibi byabaye mu masaha ya Saa Saba igicuku kinishye nkuko byemezwa n’abari barinze imirima yabo kugira ngo abajura batiba imyaka yabo. Aba baturage bavuga babonye umurabyo urabije nyuma bakabona havuyemo uwo mugore wavugaga ururimi rw’igiswayire wari unafite umufuka mu ntoki.
Umuyobozi wa Komini Mutambu yavuze ko uwo mugore witwa Mangiriti Kenyatta udafite ibimuranga, babonye mu buryo bw’amayobera, ahamya ko hashize imyaka 30 apfuye ariko hakaba hatangiye iperereza ndetse akaba afungiye muri kasho ya Komini.
Uwo mugore abamubonye bwa mbere, bavuga ko yababwiye ko uwukora ku mufuka yari afite, ahita apfa . Amakuru akavuga ko uwo mugore anakomeje gusaba kurekurwa kandi agafashwa kugera ku kiyaga kugira abone inzira anyuramo nkuko Jimbere Magazine yabitangaje.
Tanga igitekerezo