Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga ko bishoboka kongera umubare wa nimero za telefone zishobora kwifashishwa mu gusaba code yo kurangurira kuri TIN y’umucuruzi wese ubyifuza.
Ni nyuma y’uko bamwe mu bacuruzi bagaragaje ko hari ubwo batabona umwanya bitewe n’indi mirimo barimo, bityo bagatuma abandi kubarangurira ariko bikabagora gukurikirana ibyo gusaba code kugira ngo abo batumye babashe guhabwa fagitire ya EBM.
REBA IYI VIDEO USOBANUKIRWE UKO WABIKORA
RRA iravuga ko gukoresha ubu buryo byoroshye ku bacuruzi bose, baba abafite EBM V 2.1 cyangwa se abafite konti (compte) kuri sisiteme yo kwishyura imisoro kuri interineti izwi nka E-TAX.
Ubu buryo buje nyuma y’uko, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze iminsi gitangarije abacuruzi ko bazajya basaba code bakoresheje telefone zabo zigendanwa mbere yo gukorerwa fagitire mu gihe bari kurangura, kuko bagaragaje ko hari abajyaga babiyitirira bakagurira ibicuruzwa kuri TIN zitari izabo bagamije guhisha ko aribo babiguze.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yagize ati: “impamvu ni uko hari abacuruzi bagaragaje ikibazo cy’ababiyitirira, bagakoresha nimero zabo ziranga abasora (TIN) mu gihe cyo kurangura ibicuruzwa, bityo bakisanga bagaragaraho ibicuruzwa byinshi mu bubiko bwa sistemu ya EBM kandi mu by’ukuri ntabyo bigeze mu bubiko nyakuri bwabo (physical stock)."
Soma iyi nkuru yabanje https://bwiza.com/?Hashyizweho-uburyo-bufasha-abacuruzi-gucunga-umutekano-wa-TIN-zabo
Ubwo yasobanuraga iby’izi mpinduka, Uwitonze yavuze ko mu gihe umuntu abona atazajya kwirangurira cyangwa adafite umwanya wo kwiyakira iyo kode, afite uburengenzira bwo kwandikisha kuri TIN ye izindi nimero za telefoni zishobora nazo kuzajya zikoreshwa mu gusaba iyo kode.
Ati: "kubera ko kompanyi ari nini, ntabwo aba ari umuntu umwe urangura cyangwa umukoresha ashobora kuba adahari, ubwo rero ikigo kizajya gishyiraho abantu bashobora kukirangurira n’iyo baba 10, ayo matelefone yashyizemo akaba ari yo ashobora kurangura kuri iyo TIN. Umuntu azajya aca ku ikoranabuhanga yongereho nimero ya telefone y’uwo ashaka ko azajya amurangurira."
RRA kandi yanongeyeho ko umuntu wese ugiye kugura ibicuruzwa akoresheje nimero ye iranga usora, asabwa gusaba code kugira ngo ahabwe fagitire, kuko umuntu udasabwa code ari umuguzi utagiye gucuruza, ugura bakamukorera fagitire bashyizemo nimero ye ya telephone.
Reba iyi video ngufi igaragaza intambwe ku yindi uburyo bwo kongera umubare wa nimero za telefone kuri TIN yawe zemerewe gusaba code yo kurangura, haba ku bafite EBM V 2.1 cyangwa se abafite konti (compte) kuri sisiteme ya ‘E-TAX’.
https://www.youtube.com/watch?v=OFtPxCF5Ulg
Nubwo ubu buryo bwo kurinda umutekano wa TIN z’abacuruzi ari bushya, RRA isobanura ko bwashyiriweho gukumira abakoresha TIN z’abandi batabifitiye uburenganzira rimwe na rimwe bakaba babateza ibibazo. Yizeza abacuruzi gukomeza kubaha ibindi bisobanuro byose bakenera ndetse ugize ikibazo akaba yahamagara umurongo utishyurwa 3004 cyangwa akaka ubufasha yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Tanga igitekerezo