Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragaza abatwara imodoka bitambika imodoka zihariye zitwara abarwayi, zizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Ambulance’.
CP Kabera mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu cyarebanaga n’umutekano wo mu muhanda, yagaragaje ko iyi myitwarire y’abashoferi iteye impungenge, cyane ko ishyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga.
Yagize ati: “Noneho rero bigeze n’aho batagiha ambulances inzira. Hari ikibazo kirimo kugaragara, abashoferi baze kudufasha, babyumve ko bitemewe kwima ambulances inzira. Biragaragara hirya no hino mu gihugu, aho ambulance igiye gufata umurwayi cyangwa se imujyanye mu bitaro, abantu bakayima inzira. Ntabwo byemewe, ni ikibazo gikomeye cyane. Aho wumva yuko gusa uri bugende, ushaka kuyitambika imbere, ntabwo byemewe.”
Ibyo Polisi y’u Rwanda ivuga birashingira kuri raporo zitangwa n’ibitaro. Ngo bituma zitinda kubigezaho abarwanyi kugira ngo bibahe serivisi z’ubuvuzi mu buryo bwihuse. Mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’iki kibazo, ivuga ko izakomeza kwigisha abashoferi.
Tanga igitekerezo