Urukiko rwo mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha umusore ushinjwa gutera inda umukobwa w’umunyeshuri, yarangiza akamutwika kugeza ashizemo umwuka.
Kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ni bwo uyu musore yatangiye kujya imbere y’ubushinjacyaka kugira ngo abazwe ku byaha ashijwa byo gutera icyuma ndetse no gutwika umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko, bikaba binavugwa ngo yari yaranamuteye inda nk’uko inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ibivuga.
Uyu musore yari afite imyaka 17 y’amavuko ubwo yicaga Shaina mu 2019, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga. Ngo byateje amarira n’agahinda kenshi mu batuye mu mujyi wa Criel uherereye mu majyaruguru ya Paris, kubera uburyo yamwishe yarangiza akanishinyagurira umurambo.
Ubwo yari ajyanwe mu rukiko, itangazamakuru ntabwo ryemerewe kumuvugisha, gusa umunyamategeko ufite ikirego cye mu nshingano witwa Negar Haeri, yavuze ko we n’umuryango w’uregwa bazakomeza gukora uko bashoboye uyu musore agahabwa ubutabera.
Ati: “Umuryango we ndetse nanjye twiyemeje kumushakira ubutabera ku buryo nta kurenganywa kuzabaho. Ukuri ni ko kuzabohora umuntu wacu.”
Urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye, wahawe izina rya Shaina, ryazamuye impaka ndetse no guhangayika cyane mu bantu batuye mu Bufaransa kubera abagore n’abakobwa bicwa n’abakunzi babo barangiza bakabyigamba ku mbuga nkoranyambaga.
Guverinoma y’u Bufaransa igaragaza ko mu mwaka wa 2021 imfu z’abagore n’abakobwa bishwe n’abakunzi babo zazamutseho 20% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2022, kuko icyo gihe abagore n’abakobwa bishwe bari 122.
Tanga igitekerezo