Umunyamakuru akaba n’umushyushabirori Anita Pendo,yavuze ukuntu yigeze kwangira mugenzi we Tidjara Kabendera gukora ubukwe inshuro ebyiri we nta narimwe arabukora.Anita usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, ariko akaba akunda kwiyita umukobwa w’irwanyeho, yavuze ko mu gihe Tidjara Kabendera yamuhamagaraga amubwira ko agiye muri Tanzania gukora ubukwe n’umugabo babana ubu Anita yamubwiye ko ataribubyemere.
Mu kiganiro aba bombi bagiranye na Chita magic, basobanuye urugendo rw’ubuzima bwabo kuva bamenyana muri 2006, aho ngo banyuranye muri byinshi kugeza ubwo nta gihe umwe yigeze agira ibyo ahisha mu genzi we.
Mu rwego rwo kugaragaza ko aba bombi ari inshuti z’akadasohoka, haraho ngo Tidjara yavuze ko mu gihe cyashize yakoze ubukwe ariko benshi babibona ku mbuga nkoranyambaga batazi uburyo bwabayemo.Ngo ajya kubukora yari yabanje kubwira Anita ko agiye kujya muri Tanzania gukora ubukwe.
Ati”Nafashe telefoni ndamuhamagara nti Anita, ejo nzagenda nzajya Tanzania mfite (marriage)ubukwe”.Mu gusubiza Anita yagize ati”Ariko mami oya man ibi ntabwo bibaho unkoreyho turu (Tour) ubukwe kabiri njya nta narimwe.
Icyo gihe ngo Anita yabanje kumwangira amubwira ko adakwiye kubukora inshuro ebyiri nyamara we nta narimwe arabukora.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro basanzwe bazi inkuru y’urukundo ya Anita Pendo, rwamenyekanye ubwo yari umukunzi wa Ndayishimiye Alphonse (Ndanda) ndetse byavuzwe ko bakundanye muri 2016, muri kanama 2018 banibaruka umwana w’umuhungu witwa Tiran. Kuwa 05 Ukwakira 2018 nabwo bibarutse undi mwana wa kabiri bise Ryan.Gusa nyuma y’igihe gito Ndanda yaje gutangaza ko yatandukanye na Anita abinyujije kuri Instagram.
Ibi byose Anita yabinyuzemo ariko akomeza gushikama akora ubudasiba kugirango arusheho kwiyitaho no kwita ku muryango we ariko kandi muri ibyo byose ngo Tidjara ntiyamuterereranye yakomeje kumunambaho kugeza n’uyu munsi bakiri inshuti.
Aba bombi batangaza ko nyuma yo kumenyana hari byinshi umwe yigiye ku wundi, ariko by’umwihariko Anita akaba afata Tidjara nk’umubyeyi we.Bitewe n’imiterere karemano yabo, bavuga ko ubwo batangiraga ibikorwa by’itangazamakuru, benshi batangiye kujya babitiranya bakabibeshyaho ko baba bakoresha ibiyobyabwenge.
Anita na Tidjara ubwo babigarukagaho, bavuze ko kuva abantu babona morale n’imbaraga byabo, bagiye batekereza ko harizindi mbaraga bakoresha ariko bo bashimangira ko nta biyobyabwenge namba byigeze bibagera mu mibiri.Bongeraho ko n’ubu hari abajya babibaza.
Ni nyuma y’uko ku ruhande rwa Anita, usanga agaragaza ko bitewe n’imyaka amaze mu kazi, kandi anakora imirimo irenze umwe aramutse ngo akoresha ibiyobyabwenge byakwigaragaza kuko ntiyamara igihe atarahinduka ngo bigaragare.
Tidjara na Anita ubushuti bwabo bwakomeye ubwo bahuriraga muri RBA mbere y’uko asezera agakomeza indi mirimo. Mu kwezi k’Ukuboza 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakijwe amafoto agaragaza Tidjara Kabendera yagiye gusezerana muri Tanzania n’umugabo we babyaranye abana babiri mbere y’uko ashaka undi mugabo na we bakananiranwa.
Tanga igitekerezo