Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zongeye kotsa igitutu u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano iheruka kongera kuburwa hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.
Impande zombi zimaze ibyumweru bitatu zirwanira muri Teritwari ya Walikale ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yaba M23 cyangwa Igisirikare cya Congo Kinshasa buri ruhande ku wa Gatanu rwashinje urundi kuba nyirabayazana y’iyi mirwano y’ubuye nyuma y’amezi akabakaba atatu y’agahenge.
Ni agahenge kari karagezweho nk’umusaruro w’ibiganiro bya Luanda Kinshasa na Kigali bamaze igihe bagirana ku buhuza bwa Angola, ndetse n’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Washington ku wa Gatanu biciye muri Matthew Miller uvugira Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga, yamaganye M23 ku kuba ikomeje kongera ubuso bw’uduce abarwanyi bayo bagenzura.
Ati: "Kuba M23 ikomeje kwagura ubutaka igenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigize kwica agahenge kaganiriweho mu biganiro bya Luanda".
Amerika yunzemo iti: "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirongera gusaba u Rwanda kuvana by’aka kanya ingabo zarwo muri RDC, na yo igahita ihagarika ubufasha kuri FDLR".
Kugeza ubu u Rwanda ntirwemera ko hari Ingabo rwaba rufite mu burasirazuba bwa RDC, icyakora rwemera ko hari "ingamba z’ubwirinzi" rwafashe mu rwego rwo gukumira ko hari icyaturuka muri RDC kikaba cyawuhungabanya.
Ibihugu byombi kuri ubu bikomeje ibiganiro mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ibiganiro biheruka ni ibyo impuguke mu iperereza ku mpande zombi ziheruka guhuriramo i Luanda, byasize zemeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.
Iyi nama igomba gukurikirwa n’izahuza na Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagomba guhurira i Luanda ku wa 16 Ugushyingo.
Tanga igitekerezo