Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black, yibasiye abahanzi baririmba indirimbo zibanda ku rukundo, aho abashinja gutanga ubutumwa bwo gukundana batihereyeho.
Ibi yabigarutseho, mu kiganiro yagiriye kuri Magic Fm, aho uyu muhanzi yashimangiye ko n’ubwo ngo hari ahanzi baririmba urukundo batarumurusha.Ikindi kandi ngo bo baririmba ibyo badakora ahubwo bagashora abandi.
Ati " Simeze nka bya bisore biririmba inkundo bibeshya, wabibaza ngo sheri (Cherie) wawe arihehe bikavuga ngo ntawe."
Uyu muhanzi yavuze ko ubusanzwe ntawe umurusha gukunda n’ikimenyimenyi ngo iwe mu rugo niho abigaragariza.Ati"Ntibigutangaze ndi gutekera umugore wanjye muririmbira uturirimbo twiza, ni ukuvuga ngo hari ubuzima bwo mu rugo hari n’ubungubu twishoyemo bukomeye cyane.Rero iyo ndi mu rugo mba ndi mu rugo."
Uyu muhanzi ibi abivuga asa n’ugaragaza ko ngo abantu bashobora kumubona mu yindi shusho itandukanye n’uko ameze cyangwa ubutumwa atanga mu ndirimbo busa nk’ubukakaye, bakibagirwa ko nawe ngo yuje urukundo.Aha nanone yahise yigereranya n’abaririmbyi b’urukundo avuga ko bo babeshya badakundana ahubwo ko ngo we abarusha.
Uburyo uyu muhanzi yavuzemo ibi, byasaga nk’aho abibasira , kuko yasaga n’ubarimiraho itaka abashinja kugoreka ubutumwa batanga bitewe n’uko ibyo bavuga ngo ataribyo bakora.Mu bindi yagarutseho yavuze ko ubusanzwe isura bareberamo abahanzi nkawe ari iyo mukazi ariko mu buzima busanzwe ngo baba bakomeye ku ijambo.
Ikindi uyu muhanzi yagarutseho ngo n’uburyo abahanzi batajya bizigama bagahera mu kumenyekana gusa, ariko mu mufuka ntakirimo, ibintu ngo afata nko kuruhura ubusa.
Si ubwa mbere Ama G yibasira abahanzi kuko no mu ntangiro z’a Mutarama 2023,yavuze ko abahanzi bo mu kiragano gishya badabagiye kandi ngo banaririmba ibintu bitumvikana.
Tanga igitekerezo