Umugabo w’Umurusiya witwa Mikhail Pichugin w’imyaka 46 ,yatabawe nyuma y’ amezi abiri n’iminsi irindwi aburiye mu nyanja ya Okhotsk mu burasirazuba bw’Uburusiya.Uwo mugabo yabonywe n’abarobyi bari mu bwato ku ntera y’ibirometero 1000 uturutse aho ubwato yarimo bwahagurukiye .
Imirambo y’umuvandimwe we na mwishywa we w’imyaka 15 bivugwa ko bayisanze muri ubu bwato bapfiriyemo.
Umugore wa Pichugin yavuze ko umugabo we nabo barikumwe babiri, bari bagiye mu nyanja kwitegereza amafi rutura ya ‘baleines/whales’ kandi batwaye ibizabatunga ibyumweru bibiri.
Umuvandimwe we na Mwishywa we barikumwe mu bwato ubwo bwarohomaga bo basanzwemo barapfuye .
Uwo mugore we yakomeje atangariza ibiro ntaramakuru Ria Novosti ko ubunini bwa Pichugin bwaba bwaramufashije mu kurokoka – yari afite 100kg ubwo bagendaga, amakuru avuga ko nyuma y’iminsi 67 ubwo bamugeragaho basanze asigaranye kimwe cya kabiri cy’ubwo buremere.
Uyu mugore yagize ati: “Nta kintu turamenya kugeza ubu. Icyo tuzi ni uko ari muzima…Ni nk’igitangaza!”
Muri Kanama ubwo baburirwaga irengero,indege ya Kajugujugu yabashakishije ariko ntibaboneka .
Ubu bwato barimo bwabonetse ku wa mbere buca iruhande rw’ubwato bw’abarobyi mu nyanja ya Okhotsk, hirya y’inkombe y’umwigimbakirwa wa Kamchatka mu burasirazuba bw’Uburusiya, nk’uko Ria ibivuga.
Muri video yatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha, igaragaza umugabo ufite ubwanwa bwinshi wambaye ijaketi ituma umuntu atarohama, aboneka atabaza abarobyi avuga ngo: “Nta mbaraga nsigaranye”, nuko bamukura aho.
Ku buryo yabayeho icyo gihe cyose mu nyanja ya Okhotsk ikonja kurusha izindi muri Aziya y’uburasirazuba umukozi mu ihuriro ry’abatabazi mu Burusiya Nikolai Sukhanov avuga yabifashijwemo no kurya amafi yo mu nyanja .
Nyuma yo kuvanwa mu nyanja Pichugin yajyanwe mu bitaro ndetse abaganga barimo kumwitaho bavuga ko ubuzima bwe bumeze neza.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bugiye gutangira iperereza kugira ngo byamenyekanye ibyabereye muri ubwo bwato .
Ntabwo ari ubwa mbere abantu baburiwe irengero mu nyanja babonetse nyuma y’iminsi myinsh kuko mu 1960 , abasirikare bane b’Abasoviyeti bamaze iminsi 49 mu bwato buto mu nyanja ya Pasifika mu 1960, mbere y’uko babonwa n’ubwato bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika butwara indege.
Tanga igitekerezo